Batayo ya 67 y’u Rwanda iri Darfur yambitswe imidari y’ishimwe
Umuryango w’Abibumbye (UN) wahaye imidari y’ishimwe abasirikare b’u Rwanda bakorera muri Batayo ya 67, bakorera akazi kabo ahitwa Kabkabiya, ni mu majyaruguru ya Darfur mu gihugu cya Sudani.
Batayo ya 67 bari kumwe n’abasirikare ba Mongole bakora akazi ko kuvura mu butumwa bw’amahoro ( Mongolian level II Hospital) bambitswe imidari y’ishimwe kubera gutunganya akazi kabo ka buri munsi.

Uyu muhango wabaye tariki 21 Nzeli 2013 wayobowe n’Umugaba mukuru w’Ingabo za Loni ziri mu butumwa bw’amahoro muri Darfur ari we Lt Gen Ignace Paul Mella. Uwo mushyitsi mukuru yari aherekejwe n’Uhagarariye ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Darfur Col Ludoviko MUGISHA n’abandi banyacyubahiro.
Lt Gen Mella yashimiye Guverinoma y’u Rwanda yohereje ingabo mu butumwa bw’amahoro muri Sudani. Yashimye akazi keza ingabo z’u Rwanda zikomeje gukora, imyitwarire myiza , umuhate n’umurava mu kazi kabo ka buri munsi, kubana no gukorana neza n’abaturage ba Darfur.

Yanazishimiye gukorana neza n’abandi basirikare bo mubindi bihugu, inzego za Police n’abandi bakozi ba Loni.
Uyu munsi mukuru wanaranzwe n’imyidagaduro aho habaye umukino wa gicuti wa Volleyball (umupira w’intoki) wahuje Batayo ya 67 n’ikipe ya Police ya JORDAN. Umukino warangiye u Rwanda rutsinze seti 3 ku busa bwa Police ya Jordan.

Ku mugoroba habaye igitaramo cy’imbyino ziranga umuco, ingabo z’u Rwanda zishimana na bagenzi babo ba Mongole n’abapolisi bakomoka mu gihugu cya Jordan.


Kigali Today
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Abahakana ko ingabo z’uRwanda ari intangarugero, barebere hano ku midari bahawe. Congz guys.