Batayo ya 63 yasimbuye iya 69 mu butumwa bw’amahoro i Darfur
Ingabo z’u Rwanda zari ziri mu butumwa bw’amahoro mu ntara ya Darfur muri Sudani, kuri uyu wa kane tariki 05/04/2012, zatangiye gusimburwa n’izindi ngabo z’u Rwanda kuri ako kazi.
Buri nyuma y’amezi icyenda, Ingabo z’u Rwanda ziri muri ubwo butumwa zirataha mu Rwanda zigasimburwa n’izindi.
Lt Colonel Nzeyimana Thedeo niwe wari uyoboye batayo nimero 69 yatashye naho Lt Colonel Frank Basemaki niwe uyoboye batayo ya 63 yasimbuye iyavuye Darfur.
U Rwanda rufite batayo enye muri Darfur. Biteganyijwe ko zose zisasimburwa mu gihe cy’ibyumweru bitatu. Mu cyiciro cya mbere, hatashye abasirikari 135 bahise basimburwa n’abandi 135.

Umuvugizi w’agateganyo w’Ingabo z’u Rwanda, Maj. Rene Ngendahimana, yashimye ukuntu Ingabo z’u Rwanda zitwaye neza muri Darfur zigaragaza ubudashyikirwa mu gucunga umutekano no kurangwa n’ingeso nziza.
Ingabo z’u Rwanda zari muri Darfur zatashye uyu munsi zubakiye abaturage bo muri Darfur amashuri afite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 256.

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani mu misiyo ihuriweho n’ingabo z’umuryango w’abibumbye hamwe n’iz’umuryango w’Afurika yunze ubumwe (UNAMID).
Jovani Ntabgoba
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|