Bataye icyizere ku mwenda akarere kababereyemo

Bamwe mu baturage bari bafite amazu ahubatswe Isoko rya Nyagatare barashinja akarere kutubahiriza amasezerano ku mwenda kabamazemo imyaka ine.

Umwe muri abo baturage yadutangarije ko bamaze kwizezwa kwishyurwa inshuro enye ariko ntibikorwe.

Ahubatse isoko rishya ni ho hahoze amazu y'abaturage basaga 40.
Ahubatse isoko rishya ni ho hahoze amazu y’abaturage basaga 40.

Ngo babanje kwizezwa kwishyurwa muri 2012 amazu yabo agikurwaho ntibishyurwa, bongera kwizezwa mu mpera za 2015, na bwo bigenda uko.

Njyanama y’Akarere ka Nyagatare na Komite Nyobozi byacyuye igihe bari babijeje ko bitarenze muri Mata 2016 bazaba barishyuwe ariko na bwo amaso ahera mu kirere.

Uyu muturage avuga ko baje gusubira ku karere kwibutsa maze bababwira ko bazishyurwa ku wa 25 Mata 2016 none na yo yageze ntibishyurwa.

Uwo muturage agira ati “Nta cyizere cyo kwishyurwa dufite kuko batubeshya buri gihe. Baraturenganya bakaturerega ariko ubundi bakwiye kubahiriza amasezerano twagiranye mbere.”

Turatsinze Coleb, Umukozi w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe Ubutaka akaba n’Umuvugizi wako, yizeza abaturage ko bari hafi kwishyurwa.

Abakorera mu isoko rishya harimo abari bafite amazu yasenywe bishyura aho bacururiza.
Abakorera mu isoko rishya harimo abari bafite amazu yasenywe bishyura aho bacururiza.

Ngo habayeho ikibazo cy’uwabaruye imitungo y’abaturage agateranya nabi biba ngombwa ko abisubizwa ngo bikosorwe.

Agira ati “ Uwabaruye imitungo yateranije nabi, ariko twahoze tuvugana ambwira ko uyu munsi abirangiza, amafaranga yo kubishyura yo arahari rwose.”

Ntiyavuze igihe abaturage bazatangira kwishyurirwa ariko yizeje umunyamakuru wa Kigalitoday ko ari vuba cyane.

Amafaranga abaturage bishyuza asaga gato miliyoni 100. Batangiye kwishyuza guhera muri 2012 amazu yabo akimara gusenywa kugira ngo aho yari ari hubakwe isoko rishya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nibishyurwe pe birarenze ni gato

emmy gato yanditse ku itariki ya: 27-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka