Batatu bakurikiranyweho ubujura bwa bateri umunani za MTN
Abagabo batatu bafungiye kuri Station ya Polisi ya Muhima, bakurikiranyweho ubujura bwa bateri zibika umuriro umunani za MTN, zakoreshwaga ku munara (Antene) wa Muhima igatanga umuriro mu gice cya Gasabo, Nyarugenge n’ikindi gice cya Rulindo mu natara y’Amajyaruguru.
Aba bagabo batatu barimo umwe warindaga uwo munara, undi muzamu wahabaga n’undi mukarani wakoreshejwe gutwara izo bateri, bafashwe nyuma y’aho bazitwaye bigize abakozi ba MTN, nk’uko uwo muzamu yabitangarije itangazamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 06/05/2013.

Yatangaje ko baje mu masaha y’isaa Kumi n’ebyiri z’umugoroba zo kuwa Gatandatu tariki 04/05/2013, baza bafite ibyangombwa n’imfunguzo bamubwira ko bari mu kazi nawe arabareka barazijyana.
Gusa kimwe na bagenzi be bahakana kugira uruhare muri uwo mugambi w’ubujura waje kuburizwamo na Polisi yari mu kazi kuri uwo mugoroba, ubwo bayikangaga bagahunga bagata n’ibyo bikoresho.
Undi musaza wo mu kigero cy’imyaka 55 nawe avuga ko yabonye baza akagira amakenga ariko bakamurusha amagambo kuko berekanaga ibyangombwa. Naho undi musore w’umukarani nawe akavuga ko bamukoresheje nk’umuntu washakaga gukorera amafaranga.

Senior Supt. Urbain Mwiseneza, Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, yatangaje ko kugeza ubu batarashobora guta muri yombi abari ku isonga ryo gucura uwo mugambi ariko ngo iperereza ribereka ko habayeho ubugambanyi n’umuzamu.
Buri imwe muri izo bateri ifite agaciro k’amadolari y’amerika 500 (agera ku bihumbi 300 by’amafaranga y’u Rwanda), ikanagira ubushobozi bwo gukora mu gihe cy’amasaha atandatu umuriro wabuze. Nk’uko bitangazwa n’umukozi wa MTN wari uri aho.

Yatangaje ko izo bateri umunani zibwe ku nshuro ya kabiri nyuma y’uko n’izindi umunani nazo zibwe kuri uwo munara wa Muhima. Ubusanzwe buri munara uba warashyizweho bateri 16 zo kunganira umunara mu gihe umuriro ubuze.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ariko biravugwa ko hari aho bakozi ba MTN ubwabo bitwarira battery bakbigereka kuri bagenzi babo kubera inyungu zabo bwite. Bnyarwanda tube inyangamugayo.
Ntamunyarwanda ufite intego yo kwigira wishora mu bujura,gusa nta rugo rubura icyigoryi!.turashima police yacu akazi keza ikora!