Batahutse aruko batwikiweho amazu aho bari batuye mu mashyamba ya Congo

Abanyarwanda 43 bari barahungiye muri Congo batangazaza ko bafashe ingamba zo gutahuka kubera ubuzima bubi bari barimo mu mashayamba, aho ngo baherutse gutwikirwa amazu bari barimo n’imitwe yitwaje intwaro yo muri Congo cyane cyane Raiya mutomboki.

Kamugwera Marie, umwe mu bagore batahutse avuga ko ubuzima bari barimo butabaheshaga amahoro aho ngo bahoraga bibaza uko bazataha bikabayobera. Ngo bari batunzwe no guhingiririza ndetse ngo hakaba n’igihe nabyo bibura bikaba ngombwa ko bamara igihe kirekire batabona ibyo kurya.

Aba Banyarwanda batahutse tariki 18/06/2013 bavuye muri Congo.
Aba Banyarwanda batahutse tariki 18/06/2013 bavuye muri Congo.

Uyu mukecuru avuga ko bahuraga n’ibihuha bya FDLR byinshi bituma badatahuka aho ngo bumvaga gutahuka mu Rwanda ari sakirirego kuko ngo bari bazi ko batabaho bageze mu Rwanda.

Gusa ngo baje kumenya ukuri n’impamvu FDLR ihora ibabuza gutaha aho ngo basanga ari ukurengera inyungu zabo bwite no gutinya gutahuka kubera Jenoside bamwe basize bakoze mu Rwanda.

Munyemana Anastasi, umuyobozi w’inkambi y’agateganyo ya Nyagatare mu karere ka Rusizi yahaye aba Banyarwanda ikaze mu Rwanda anabagezaho amakuru avuguruza ayo baba bafite baba barahawe n’abatifuriza Urwanda amahoro bashaka guheza Abanyarwanda mu buhungiro no kubafataho ingwate ku nyungu zabo bwite.

Umuyobozi w'inkabi y'agateganyo ya Nyagatare yabahaye ikaze mu Rwanda.
Umuyobozi w’inkabi y’agateganyo ya Nyagatare yabahaye ikaze mu Rwanda.

Aba banyarwanda batahutse kuwa 18/06/2013, barimo abana 28, abagore 13 nabagabo 2 bakaba bavuye mu mazone ya Kalehe, Uvira na Ijwi.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

niko se kombona ari abana gusa buriya base basigaye kumugambi mubisha ubwo abo babyeyi bazajya barushywa n’ingo bonyine nibafashwe abana bajye mu mashuri na base ni bumva ubuzima bwarahindutse bazataha

lolo yanditse ku itariki ya: 20-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka