Basanze umurambo we mu kizenga cy’amazi bakeka ko yiyahuye
Ruzindana André w’imyaka 37 wari umupagasi mu kagari ka Cyanya Umurenge wa Kigarama barakeka ko yiyahuye nyuma yo gusanga umurambo we mu kizenga cy’amazi.
Ku wa 23 Ukuboza 2015 saa sita z’amanywa nibwo abaturage basanze uwo murambo w’uwo mugabo ukomoka mu murenge Mahama, mu idamu bacukuye hagamijwe gutega amazi yo kuhira imyaka.

Barakeka ko yaba yijugunyemo ku bushake kuko iyo damu itari hafi y’inzira ngo abe yagwamo by’impanuka gusa bakemeza ko yari umuntu usa n’uwihebye kubera ubuzima yabagamo.
Rurangwa Alexis Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyanya nk’uko yabitangarije Kigalitoday nawe akeka ko uwo mugabo ashobora kuba yiyahuye.
Ati “Abaturage bamusanze mu idamu yapfuye, turakeka ko yaba yiyahuye kuko yabagaho mu buzima bwo gushugurika ngo abone amaramuko kandi nta babyeyi yagiraga uretse mukuru we umwe niwe tuzi”.
Akomeza avuga ko Polisi, ubuyobozi bw’U murenge n’abaturage ndetse na mukuru wa nyakwigendera basuzumiye hamwe iby’urupfu rwe basanga nta kindi kibyihishe inyuma hatangwa uburenganzira bwo kumushyingura.
N’ubwo umurambo wa Ruzindana André wahise ashyingurwa bamwe baremeza ko icyatumye umurambo utagezwa ku bitaro ngo ukorerwe isuzuma ari uko umuryango we wabuze amikoro yo kuwugeza mu bitaro.
Ohereza igitekerezo
|
Kuba umuntu ashobora kwiyahura ntabwo ari umuti w’ibibazo pe. ahubwo haba kwiyambaza inshuti n’abavandimwe cg ubuyobozi ibibazo byatuma umuntu yiyahura bigakemuka ikindi kandi abantu bitondere ibizenga by’amazi.