Basanga gahunda ya Girinka ituma barushaho kwiteza imbere
Abaturage bo mu karere ka Gakenke by’umwihariko aborozwa muri gahudna ya Girinka basanga iyi gahunda ituma barushaho kwiteza imbere.
Aborozwa bavuga ko baba batabayeho neza ariko nyuma yo korozwa bigatuma batera intambwe kuko bashobora kubona ifumbire ku buryo bworoshye kandi bakabona amata mu miryango yabo ndetse bakanasagurira isoko.

Abari korozwa uyu mwaka basanga hari byinshi inka borozwa zigiye kubafasha ku buryo badashidikanya ko hari urundi rwego bazageraho biteza imbere bitandukanye n’uko bari babayeho
Nyirabikorimana Leoncie wo mu murenge wa Muzo, avuga ko igitekerezo cy’umukuru w’igihugu Kagame Paul cyo kugabira inka abatishoboye cyatumye imibereho y’aborojwe ihinduka kuko bagiye bakira indwara ziterwa n’imirire mibi kubera amata babona
Ati “Nari umukene wo hasi mbonye inka nziza ya kijyambere ngiye kugenda nyihe ubwatsi ubundi nanjye njye nywa amata ntayakuye ahandi kandi ikaba igiye kumfasha kuko nahingaga imboga ntizikure ubu mbonye ifumbire, ahubwo Imana imfashe ubundi ngere ku iterambere nk’iryo abandi bagezeho”
Bantegeye Pierre Damien wo mu murenge wa Janja, asobanura ko kuba yorojwe abibonamo amahirwe ku iterambere rye ku buryo adashidikanya ko inka yorojwe izamufasha kugera kuri iryo terambere.

Ati “Ubu ngomba kwiteza imbere ku kigero gifatika nanjye nkava ku murongo nari ndiho nkagera ku rwego rw’abandi bari hejuru kuko niteguye kuzabona amata bihagije”.
Umukozi w’Akarere ka Gakenke ushinzwe ubworozi Dr. Mwumvaneza Ferdinand asaba abaturage barimo korozwa inka kuzifata neza kugira ngo zizabahe umusaruro
Ati “Ikizashimisha abayobozi ni ukazabona izi nka mwazoroye neza zirimo kubaha umusaruro, kuko umuntu ufashe nabi inka turayimwaka tukayiha undi, ariko nizere ko ibyo bitazaba kuko iyo umuntu aguhaye inka abagukunze, ntabwo ari byiza ngo azagaruke akwake inka kandi yari yakwifurije ibyiza”
Inka zirimo gutangwa zifite ibiro biri hagati ya 270 na 300, imwe ikaba ifite agaciro k’ibihumbi 300. Biteganyijwe ko mu karere ka Gakenke hazatangwa inka 1250 uyu mwaka
Abdul Tarib
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|