Basanga buri wese abaye umurinzi w’igihango byashimangira Ubunyarwanda

Abatuye mu Karere ka Ngoma bifuza ko buri Munyarwanda akwiye kuba umurinzi w’igihango mu gushimangira gahunda ya “Ndi Umunyarwanda.”

Babitangaje mu gusozwaga icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge abatuye, cyaranzwe n’ibikorwa birimo gutoranya abantu bakoze ibikorwa by’ubutwrai mugihe cya Jenoside, bahawe izina ry’Abarinzi b’igihango.

Batangaza ko buri wese abaye umurinzi w'igihango byatuma Ubunyarwanda bugerwaho.
Batangaza ko buri wese abaye umurinzi w’igihango byatuma Ubunyarwanda bugerwaho.

Kalisa Leo w’imyaka 70 utuye mu murenge wa Kazo akagali ka Karama, avuga ko n’ubwo ubu hari guhembwa abagize ibikorwa bidasanzwe mu bihe bidasanzwe bakiza abantu muri Jenoside n’ubu ibikorwa byo kuba abarinzi b’igihango bishoboka.

Yagize ati “Igihe wigisha abana bawe ubatoza kuba umwe nk’abanyarwanda,abaganiriza ku mateka mabi yaranze igihugu cyacu ukabereka ububi bw’amacakubili bagakura bayirinda.icyo gihe numva uba nawe ubaye umurinzi w’igihango.”

Mukandagije Marie Grace, we avuga ko gahunda y’abarinzi b’igihango yatumye yigaya ku byo atakoze mu gukiza abari mu kaga mugihe cya Jenoside, ariko yiyemeza kuba intumwa y’amahoro n’ubumwe mubyo akora byose.

Ati “Abarinzi b’igihango batumye buri wese yikebura,asubiza amaso inyuma hari abigaye abandi dufata ingamba zo guharanira icyiza.N’ubwo mubihe bidasanzwe tutakoze ibidasanzwe byatugira abarinzi b’igihango,muri ibi bihe bisanzwe tugiye gukora ibidasanzwe bihuza abanyarwanda.”

Umukozi wa Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge, Hitimana Theoneste, yasabye abatuye Akarere ka Ngoma kuba abarinzi b’igihango mu byo bakora byose, baharanira gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda bwageweho bima amatwi abashaka gusenya bitwaje amacakubiri.

Ati “Umuntu mumbaraga afite yakora ibyiza kandi akaba umurinzi w’ibyiza,umurinzi w’igihango.Uwo mujishi wo gusigasira ubunyarwanda tukawujyamo twese kandi tugasigasira ubumwe duhuriyeho nk’abanyarwanda.”

Mu cyumweru cyatangiye tariki 6 kugera 12 Ugushyingo 2015, wabaye umwanya wo gutoranya abantu bakoze ibikorwa bidasanzwe mubihe bidasanzwe barokora abahigwaga muri Jenoside mu 1994.

Jean Claude Gakwaya

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka