Basanga amatora afitanye isano n’iterambere igihugu kimaze kugeraho

Abaturage bo mu karere ka Gakenke basanga iterambere igihugu kimaze kugeraho rifitanye isano n’amatora kuko bagira uruhare mu kwitorera abayobozi.

Babitangarije KigaliToday kuri uyu wa 08/02/2016 ubwo bazindukiraga mu gikorwa cy’amatora y’abayobozi mu nzego z’ibanze, abajyanama hamwe n’urubyiruko guhera mu mudugudu kugeza ku rwego rw’Akagari.

Basanga mbere iterambere ryaradindizwaga n'uko batagiraga uruhare mu kwitorera abayobozi
Basanga mbere iterambere ryaradindizwaga n’uko batagiraga uruhare mu kwitorera abayobozi

Abatuye mu karere ka Gakenke bavuga ko mbere iterambere ryadindizwaga nuko batagiraga uruhare mu kwitorera abayoboz,i ahubwo bakabona beretswe umuntu ngo ni we uzajya abayobora, ariko ngo aho batangiye kugira uruhare mu kwishyiriraho abayobozi basanga hari icyo byatanze, kuko batora ufite icyo azabagezaho atabikora bakabasimbuza abashoboye.

Nyirarwangano Lydia umukecuru utuye mu murenge wa Gakenke, avuga ko mbere bajyaga kubona bakabona bazaniwe umuntu ngo niwe uzajya abayobora, ariko uyu munsi bakaba basigaye bitorera kandi bagatora uwo babona ko ashoboye, agasanga hari isano amatora afitanye n’iterambere igihugu kimaze kugeraho.

Ati “Ukuntu afitanye isano n’iterambere ryacu, ubwa mbere baravugaga bati harayobora runaka ari uwo bishyiriyeho, none abaturage twishiriraho abacu bayobozi tuziranye bacu kandi bakadukorera ibyo dushaka, batadukoreye ibyo dushaka tukamuhigika tugashaka undi kuko abantu turabafite barahari mu Rwanda”.

Munyabarenzi Assouman wo mu murenge wa Gakenke asanga kuba bagira uruhare mu kwishyiriraho abayobozi hari isano bifitanye n’iterambere igihugu kigezeho.

Ati“Bifitanye isano kubera ko ubuyobozi ni twe tubashyiraho bukadukorera neza, abadakoze neza tukaba twabakuraho. Kubera ko tuba duturanye tuziranye, umuntu wese uba umuzi umutora uzi ubushobozi afite kandi nawe ntiwajya gutora umuntu utakugeza ku iterambere ushaka”.

Abaturage bo mu karere ka Gakenke basanga iterambere igihugu kimaze kugeraho rifitanye isano n'amatora kuko bagira uruhare mu kwitorera abayobozi.
Abaturage bo mu karere ka Gakenke basanga iterambere igihugu kimaze kugeraho rifitanye isano n’amatora kuko bagira uruhare mu kwitorera abayobozi.

Abaturage bo mu karere ka Gakenke bakaba basaba inzego zatowe gukomeza kubakorera ibikorwa bibageza ku iterambere ari nako barushaho guhangana n’ikibazo cy’isuku nke ikunze kugenda igaragara hirya no hino mu karere yaba ku bantu cyangwa aho batuye.

Aya matora akaba yakozwe hatorwa abayobozi ku rwego rw’umudugudu hamwe n’abandi kurwego rw’Akagari.

Uretse umukuru w’Umudugudu watowe, hanatowe abajyanama, abahagarariye abagore hamwe n’urubyiruko mu mudugudu ndetse no mu tugari.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

twitorere abazatugirira akamaro maze dukomeze mu byiza byacu

Freddy yanditse ku itariki ya: 8-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka