Basabwe kuvana isomo ku babaye abarinzi b’igihango
Abatuye Akarere Nyanza basabwe kuvana isomo kuri 17 biswe abarinzi b’igihango kubera uruhare bagize mu kurwanya amacakubiri na Jenoside.
Babisabwe ku cyumweru tariki 9 Ugushyingo 2015, ubwo mu Murenge wa Kigoma hatangizwaga icyumweru cyahariwe ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa komisiyo y’Igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge Mugaga Johnson, yavuze ko abantu 17 biswe abarinzi b’igihango bakwiye kuba isomo ryo gukangurira abantu ku giti cyabo kurangwa n’ingangagaciro zirimo gukunda u Rwanda n’Abanyarwanda.
Mugaga yakomeje avuga ko aba barinzi b’igihango batoranyijwe hagendewe ku bikorwa bagaragaje byo kurwanya amacakubiri, Jenoside n’ingangabitekerezo yayo.
Yagize ati “Abarinzi b’igihango ni abantu baranzwe n’ibikorwa by’indashyikirwa haba kuri bo ubwabo no ku muryango nyarwanda niyo mpamvu abariho n’abazabakurikira bakwiye kubafatiraho urugero.

Mu turere 30 tw’Igihugu havuyemo 17 muri bo batatu bavuye i Nyanza rero ugereranyije n’ahandi niho haturutse benshi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah, yashimiye umungu witwa Eros wagizwe umurinzi w’igihango, kubera ubutwari yagaragaje ahisha 800 kugeza n’ubu bariho.
Murenzi Abdallah yasabanuye ko interahamwe hari ubwo zagiye ziza kenshi kwica abo bana bari mu kigo cy’imfubyi i Nyanza, uwo muzungu akaziha amafaranga abagura ngo babareke.
Ati “Ntibyumvikana ukuntu umunyamahanga akora ibintu nk’ibyo ariko abanyarwanda bahuje bikaba byarabaniye.”

Muri 17 batoranyijwe mu gihugu ijonjorwa ryabo ryahereye mu tugari, imirenge no mu turere hagendewe ku buhamya bw’abaturage ariko babifashwamo n’amatsinda yari yashyizweho yahawe izo nshingano.
Aba barinzi b’igihango uko ari 17 banahawe ishimwe n’umukuru w’Igihugu, Paul Kagame mu nama y’ihuriro rya Unity Club Intwararumuri.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Meya abivuze ukuri koko kubona umunyamahanga ahisha abanyarwanda twe bikatunanira!!n’akumiro
Nibyo Koko Tugomba Gukura Mo Isomo Kuko Babaye Intwari.
aba barinzi b’igihango bakagombye kwigisha abanyarwanda umutima mwiza