Barinubira gusoreshwa menshi ahadasakaye ahasakaye basora make

Abacuruza imyaka mu karere ka Rutsiro ngo ntibumva uburyo basoreshwa amafaranga menshi mu isoko ridasakaye kandi mu risakaye bagasoreshwa make.

Aba bacuruzi barabitangaza mu gihe ngo mu isoko rya Gisiza riri mu murenge wa Musasa basoreshwa amafaranga 300 ridasakaye nyamara mu isoko rya Congo-Nil riri mu murenge wa Gihango basora amafaranga 100 kandi iryo soko risakaye.

Isoko rya Gisiza ribera mu muhanda bagasoreshwa menshi ari nayo mpamvu batumva ukuntu basoreshwa menshi
Isoko rya Gisiza ribera mu muhanda bagasoreshwa menshi ari nayo mpamvu batumva ukuntu basoreshwa menshi

Tuyisenge Yuliyana acuruza impungure na Soya ati” Njyewe ncuruza impungure na Soya sinibaza uburyo nsora 100 I Congo Nil ahubakiwe nyuma naza hano mu gisiza bakanyaka 300 ubwo si akarengane?”

Naho Nsabimana Emmauel acuruza ibishyimbo nawe ati” Mutubarize badusobanurire ukuntu hano mu Gisiza dusora 300 ari mu muhanda isoko ritanubakiwe ariko Congo-Nil tugasora100”

Uwiringiyimana William ushinzwe kugenzura imisoro n’amahoro avuga ko Rwiyemezamirimo atari kubahiriza ibiciro yahawe kuko ngo inama Njyanama muri uyu mwaka wa 2015 yemeje ko abacuruza imyaka bajya bishyura amafaranga 200.

Isoko risakaye basora make abacururiza mu muhanda bagasora menshi
Isoko risakaye basora make abacururiza mu muhanda bagasora menshi

Ati” Inama Njyanama muri uyu mwaka yemeje ko imyaka yajya isora 200 bitandukanye n’umwaka ushize aho yasoreshwaga amafaranga 300 ubwo rero rwiyemezamirimo usoresha ari gukora amakosa kandi ibiciro abifite”

Uhagarariye Rwiyemezamirimo Uwera Claudine watsindiye isoko ryo gusoresha mu isoko rya Gisiza ari naho abacuruzi bavuga basoreshwa menshi yatangarije Kigali Today ko asoresha akurikije ibiciro yahawe n’ubuyobozi bw’Akarere ariko ngo nasanga harabayeho kwibeshya bazabikosora.

Ati” Twebwe dusoresha hagendewe ku biciro twahawe n’Akarere ubwo rero n’ubwo ntari hafi ngo ndebe, ndareba neza nihaba harabayeho kwibeshya turabikosora” .

Isoko riremera mu muhanda
Isoko riremera mu muhanda

Umuyobozi w’Akarere ushinzwe iterambere ry’ubukungu Nsanzimfura Jean Damascene avuga ko mu gihe abacuruzi binubira imisoro bamwe bahitamo kubireka bityo n’Akarere kakabihomberamo ku buryo ubukungu bumanuka.

Umugenzuzi w’imisoro avuga ko Inama Njyanama y’Akarere iyo igiye gushyiraho ibiciro iraterana ikiga uburyo ibicuruzwa bizajya bisoreshwa hirya no hino mu karere hagendewe ku miterere y’isoko n’ubunini bw’isoko bityo ibyo biciro bigakurikizwa na ba Rwiyemezamirimo batsindiye isoko.

Aimable Cisse Mbarushimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka