Barifuza ko ibiciro bya Mobisol byagabanuka bagatana n’umwijima
Abaturage bo mu Murenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga barifuza ko igiciro baguraho ibyuma bitanga ingufu za Mobisol byagabanyuka.
Abaturage bavuga ko ugereranyije n’ubushobozi bwabo igiciro cya mobisol ari kinini ku buryo kitagabanyutse ntacyo byaba bibamariye kuzibegereza.
Benegusenga Jean Damascène avuga ko Mobisol y’ibihumbi 600frw igoye umuturage uciriritse kugira ngo uzabone ayo kwishyura kuko bisaba kwishyura ibihumbi 15frw buri kwezi mu gihe cy’imyaka itatu.
Agira ati “Nta kuntu wabona ibihumbi 15 bya buri kwezi nta mushinga ufite uyabyara. Umuntu w’umuhinzi hano ntiyakwigondera Mobisol!”
Ndiramiye Donat, wafashe ibikoresho bya Mobisol, we avuga ko amatara ya Mobisol aziye igihe ariko ko bigoye ko umuturage ayagita. Agira ati “Amatara nayafashe ariko ku kwezi nzajya nishyura 14500frw nshana amatara ane na televisiyo. Bagakwiye kugabanya nibura bakageza nko kuri birindwi.”
Sologulen Jaim uhagarariye umuryango mpuzamahanga wita ku mibereho y’abaturage SNV avuga ko ibikoresho byifashisha ingufu z’ imirasire y’izuba bitagihenda nka mbere ahubwo ko yenda ikibazo ari imyumvire kurusha inyungu zirimo.
Jaim uhagarariye uyu muryango ugenda wamamaza ibiciro bya Mobisol hirya no hino mu Rwanda unashishikariza abaturage kubigura, yemeza ko bitaba ari uguhendwa umuntu ahawe ingufu z’amashanyarazi zikoresha imirasire y’izuba na televiziyo ku bihumbi 600FRW azishyura mu myaka itatu.
Agira ati “Ugura ahitamo uburyo bumworoheye, agahitamo ibijyanye n’ubushobozi bwe kuko si kimwe no kubera aho kuko usanga ingufu zikomoka ku zuba zifasha mu guteka, kugira isuku, kubungabunga ibidukikije no kubona urumuri rwiza yemwe no gushariza amaterefone”.
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Muhanga ushinzwe ubukungu, Innocent Kayiranga, avuga ko yatangiye kuganira n’amakompanyi acuruza ibikoresho bya mobisol kugira ngo harebwe uburyo ibiciro byagabanuka bikajyana n’umuturage w’i Rongi.
Ati “Nasabye umuyobozi w’uyu murenge kugira ngo haboneke urutonde rw’abaturage bashaka kubigura hanyuma bakishyira hamwe bakabitumiza ku bwinshi hanyuma bakagabanyirizwa igiciro.”
Umurenge wa Rongi ni umwe mu mirenge itatu y’Akarere ka Muhanga utagerwamo n’umuriro w’amashanyarazi, abaturage bakaba basabwa gukoresha uburyo butangiza amashyamba kuko ari yo yifashishwa mu guteka.
Abaturage basaga gato ibihumbi bitatu na magara atanu ni bo bakoresha ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba za mobisol mu gihugu hose, ariko ngo bizakomeza kwegerezwa abaturage basobanurirwe ibyiza byayo bityo babigure barusheho kuba mu buzima buzira umuze.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Namahoro y’Imana avance namwe nitwa Théo ndi mukarere ka Rusizi nshaka umurasire ufite imbaragaba kuburyo nawukoreshaho imashine idoda ya 220V mwaba mufute nurenze ho mwampa ibisobamuro nkabasha kuwugura
Tugire amahoro
Namahoro y’Imana avance namwe nitwa Théo ndi mukarere ka Rusizi nshaka umurasire ufite imbaragaba kuburyo nawukoreshaho imashine idoda ya 220V mwaba mufute nurenze ho mwampa ibisobamuro nkabasha kuwugura
Tugire amahoro