Barashimira Perezida Kagame wabateje imbere binyuze muri “Girinka”
Mu gusoza icyumweru cyahariwe gahunda ya “Girinka “ mu Karere ka Kirehe, abituye b’abituwe barashimira Perezida Kagame wabateje imbere binyuze muri “Girinka Munyarwanda”.
Hari mu Murenge wa Gahara ku wa 05 Gicurasi 2015 ahatanzwe inka 80, abaturage bagasabwa kuzifata neza baharanira kwitura abandi.

Hashakimana Damien, wahawe inka, yagize ati “Ubu ndakize birarangiye kuko mbonye ifumbire, nzayitaho izampe umusaruro w’umukamo utubutse kandi nanjye nzoroza abandi kuko ntacyo natanze! Ni ubuntu nagiriwe, byose ni umubyeyi udukunda Perezida Paul Kagame.”
Uwitwa Kakuze Philomène, uvuga ko yoroje Hashakimana kuko na we yorojwe na Perezida Kagame, yagize ati “Umubyeyi ntiyanyoroza ngo ndeke kumwitura noroza abandi, ni umuhigo nahize.
Girinka ni gahunda nziza cyane! Umubyeyi yadukoreye byinshi adukiza Bwaki, ibye sinabivuga ngo mbirangize uretse kumutura Imana.”

Sendege Norbert, uhagarariye RAB mu Ntara y’Iburasirazuba, yaboneyeho yibutsa abaturage amabwiriza ajyanye n’uburyo inka za “Gira inka” zikwiye gufatwa.
Yababwiye ko uwemererwa inka ni umuryango utayifite, kandi uyihabwa akaba agomba kuba ashobora kubona ubwatsi, afite n’ikiraro ndetse akaba n’inyangamugayo.

Yibukije abaturage ko ari kirazira kwica inka ya “Gira inka” cyangwa kuyikomeretsa, kuyicisha inzara, kuyigurisha, kuyitangamo impano, kuyitangaho ingwate, kuyiragiza…, asaba abaturage kwirinda kuzimya igicaniro kuko kizira mu muco w’u Rwanda.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|