Barashakisha umwana w’imyaka 16 waburiye mu isengesho mu Ruhango
Agwaneza Honoré w’imyaka 16 bakunze kwita Dudu, arashakiswa n’ababyeyi be nyuma y’uko baburanye nawe ku munsi w’isengesho kwa Yezu Nyirimuhwe mu karere ka Ruhango tariki 06/10/2013.
Ababyeyi b’uyu mwana aribo Mugiraneza Chrysanthe na Dusabe Francine batuye mu murenge wa Masoro akarere ka Rulindo intara y’amajyaruguru, bavuga umwana wabo yari asanzwe afite ubumuga bwo mu mutwe, ngo yagiye yambaye agapira gatukura, ipantalo y’ikoboye n’inyweto z’umweru.

Uwaramuka umubonye, yahamagara kuri terefone zikurikira 0788470428 / 0789529446 cyangwa 0788451051 cyangwa bakamushyira kuri kiriziya ibegereye bagahamagara se wabo witwa Padiri Twizigiyimana Eric kuri terefone ye 0788496127 / 0722496127.
Ise ubyara uwwo mwana asobanura uko baburanye muri aya magambo:
“misa ihumuje turangije indirimbo ya Magnificat nigira imbere gufata agatebe nari nicayeho mushiki wanjye nawe azinga ibyo yari yicayeho n’abana bombi mpindukiye mu mubyigano wo gutaha mpita mubura nibwira ko ubwo asanzwe azi aho imidoka iparika, niho yagiye nahise ngana ku modoka ndamubura nguma ku modoka n’umwana umwe mushiki wanjye ahita yihutira kumutegera ku muhanda usohoka aramubura”.

Uyu mugabo avuga ko guhera icyo gihe n’ubu bagishakisha ariko ngo barahebye, ati “kugeza na n’ubu ikibabaje n’uko abaturage ngo bamubona ariko ugasanga nta murava wo kumudufatira ntituzi ubuzima abayeho nta n’urugo na rumwe rutubwira ko rwamucumbikiye ubu cyakora niringiye Imana yonyine gusa”.
Isengesho ryo kwa Yezu Nyirimuhwe mu karere ka Ruhango riba buri cyumweru cya mbere cy’ukwezi, rikunze kwitabirwa n’abantu benshi baturutse ahantu hatandukanye cyane cyane abafite indwara zidakira, kuko ngo iyo bahageze bakagira ukwizera barakira.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
nukuri imana izabafashe uwo mwana aboneke
Arsene uri umuntu wibwa kabisa Imana irashimuta sha
Bavandimwe ni mu dufashe, ni mugire impuhwe za kimuntu buri wese atange umusanzu we mu kudufasha kubona uyu mwana. Icyumweru kirashize ashakishwa kandi hari benshi bamubona aho ku mutega amatwi ngo bamufasha bakihutira kumwamagana. Bayobozi mu nzego zanyu iki kibazo mukigire icyanyu mudufashe kubona uyu mwana kuko igihe ni kirekire uyu mwana ari mu kaga.
Mubyitondemo kuko uno mwana ashobora kuba yaragiye mu ijuru ntibabimenye.