Barasabwa kurwanya kanyanga kuko uwayinyweye ntiyaba intwari
Abaturage b’Umurenge wa Cyanika mu Karere ka Burera barasabwa gufatanya bakarwanya ibiyobyabwenge kuko uwabinyoye adashobora kuba intwari.
Ubwo hizihizwaga umunsi ngarukamwaka w’Intwari z’u Rwanda, ni bwo Abanyacyanika bibukijwe kurwanya ibyo biyobyabwenge.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanika, Kayitsinga Faustin, asaba abaturage gufatanya n’umuyobozi kurwanya bivuye inyuma icyo kiyobyabwenge.
Agira ati “Umunyarwanda nanywa ibiyobyabwenge akayoba ubwenge, azaba intwari ate? Birashoboka ko umuntu anywa kanyanga akaba intwari?... Duharaniye ubutwari twubaka ejo hazaza. Ntabwo tuzubaka ejo hazaza tunywa ibiyobyabwenge.”
Umurenge wa Cyanika ni umwe mu mirenge yo mu Karere ka Burera ituriye umupaka uhuza u Rwanda na Uganda. Muri uwo murenge hakunze gufatirwa abantu bikoreye cyangwa se bacuruza ibiyobyabwenge byiganjemo kanyanga.
Icyo kiyobyabwenge gituruka muri Uganda, kikazanwa mu Rwanda n’abo bita Abarembetsi banyura inzira zitazwi zitwa “panya”. Iyo bakigejeje mu Rwanda kiracuruzwa, abaturage bakakinywa, bigatuma bamwe batitabira umurimo cyangwa bagateza amakimbirane kubera gusinda.

Nubwo muri uwo murenge haragara bamwe banywa ndetse bakanacuruza kanyanga, bigaragara ko abawutuye bazi ububi bwayo. Bavuga ko ntako batagira ngo batange amakuru ngo kanyanga icike burundu ariko ntibikunde kubera indonke y’amafaranga ibamo.
Zirimabagabo Jean Claude, uhamya ko ari umunywi wa kanyanga, avuga ko nubwo ayinywa nta cyiza cyayo. Usibye kuba imumaraho amafaranga, ngo inatuma nta kindi akora kuko iyo amaze kuyinywa ahita acika intege.
Agira ati “Iyo usomyeho rero (kuri kanyanga) urabizi, ni cyo gituma ubona usanze ndyamye hano, ntabwo ndi kumva mu mutwe nterereye (meze neza). Iyo nsomyeho gato, nta mutekano ngira mu mutwe. Ntabwo twagira ubutwari uri kureba uko meze.”
Akomeza avuga ko kureka kunywa kanyanga byamunaniye kuko ngo iyo abonye aho abandi bayinywa, na we ahita ayishaka akayigura.
Uyu mugabo unacuruza avuga ko ashobora gucuruza ibihumbi 15 by’amafaranga y’u Rwanda ku munsi akarara abinywereye byose.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|