Baramagana ruswa bakwa ngo babone inka muri Girinka
Abatuye umurenge wa Nkombo, akarere ka Rusizi baramagana amafaranga ibihumbi 20 bakwa kugira ngo bakunde bahabwe inka muri Girinka.
Ubwo Komisiyo yashyizweho n’inama itaguye y’umutekano y’akarere yabasuraga ije kureba ibibazo bya ruswa n’ikimenyane bivugwa muri gahunda ya Girinka Munyarwanda, aba baturage bayigaragarije ko ababashyira ku rutonde babanza kubaka amafaranga kandi ntibabwirwe icyo agiye gukoreshwa n’impamvu bayabaka.
Iyi gahunda ya Girinka Munyarwanda, yatangijwe na perezida wa repebulika Paul Kagame mu rwego rwo kunganira abakene ngo babone amata ndetse bikure no mu bukene. Usanzwe umuturage uhabwa ink anta mafaranga acibwa na make.

Nyaramara Nyiraruhunga Speciose, utuye mu kagari ka Buvungira, avuga ko bamubwiye ngo atange amafaranga akayabura bituma bamwima inka maze bayiha undi wabashije gutanga ayo mafaranga.
Yagize ati” Baraje barambwira ngo kugira ngo tuguhe inka ugomba kugira icyo wigomwa ukaduha ibihumbi 20 ugatunga inka.”
Vumiriya Esperence na we uvuga ko yabujijwe ayo mahirwe yo korora yagize ati “Hari umuntu nzi ujya kurangura amagaziye 200 y’inzoga, ariko bamuhaye inka njyewe ufite ubumuga n’umugabo wanjye barayitwima kandi tutishoboye”.
Undi muturage witwa Nyiraziraje Thaciana nawe yemeza ko aho atuye iyo umuntu adafite ibihumbi 20 atorozwa muri gahunda ya girinka. Asobanura ko azi neza umuturage wahawe inka kandi asanzwe atunze izindi ebyiri, nyamara hari abakene badafite n’inkoko.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nkombo Sebagabo Victory, avuga ko hari amakosa yagiye akorwa muri gahunda ya Girinka ariko bagiye kurenganura abaturage barenganye.
Nsigaye Emmanuel,, umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yavuze ko bagiye gusuzuma icyo kibazo banareba b’abigizemo uruhare bakurikiranwe.
Ati “Bagerageje kutugaragagariza akarengane aho abakwiye kugenerwa amatungo atari bo bayahabwa kubera amafaranga, ariko ibyo byose tugiye kubisesengura turebe ababigizemo uruhare n’abarenganye tubarenganure.”
Kuva gahunda ya girinka yatangira mu murenge wa nkombo imaze gutanga inka 112 zabyaye izindi 30 na zo zorojwe abaturage .
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Ubwo akanama ko gukemura ibibazo bya abaturage kagiyeho icyizere turagifite ko dugiye kubona inka binyuze munzira iboneye
Rwose turabirambiwe ngo bagiye kudukemurira ibibazo kandi biba babireba
Kagame Paul yatuzaniye girinka none ngo dutange na ruswa kugirango tuzibone. nadusura nukubimugezaho nabyo
Ariko abantu ntibagira ni soni , izi nka ko baziha abatishoboye ngo bikenure,banywe ayo mata, nkubwo uba umusaba ruswa ngo ayikurehe koko?
Nange rwose ndabyamaganye, izi nka prezida yazigeneye abaturage ni gute bazitangaho ruswa?