Banyamweru bafite ubushobozi bwo kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu nk’abandi Banyarwanda
Nyuma y’inkuru y’umugabo wihakanye umwana yabyaye kubera ko yavutse ari Nyamweru, Kigali Today yegereye banyamweru hirya no hino mu gihugu berekana ko nabo ari bantu nk’abandi. Bavuga ko uretse uruhu rutandukanye, ntacyo abandi bantu babarusha kuko bashobora gukora imirimo bakora.
Irakoze Valentine ukuriye umuryango wa Banyamweru witwa Black in White initiative for Peace akaba aniga mu mwaka wa gatatu mu ishami ry’icungamutungo muri Ishuri rikuru ry’Ibaruramari n’Amabanki (SFB), avuga ko ubumenyi azakura mu ishuri buzamufasha kwihangira akazi, bityo yiteze imbere, anateze imbere igihugu cyamubyaye.
Irakoze ashimangira ko uretse uruhu rutandukanye, ibiterekerezo bya Banyamweru ari bimwe n’iby’abandi Banyarwanda. Asaba ko babafata nk’abantu bafite ingufu n’ubushobozi kuko nta kindi kintu babarusha.
Uyu mukobwa w’imyaka 23 yanatangaje ko aza mu banyeshuri ba mbere mu ishuri yigamo, aho yimukana icyiciro cya distinction ni ukuvuga amanota 14 kuri 20. Uretse kwitara neza mu ishuri, Irakoze akina umukino wa karate, ubu akaba ari ku cyiciro cy’umukandara w’ibara rya marron.

Undi wavutse ari nyamweru witwa Ikinzaniye Jacqueline w’imyaka 31 wiga muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) mu mwaka wa kabiri mu ishami ry’imari, yunga mu rya mugenzi we ashimangira ko nyamweru ari umuntu nk’abandi kuko na we afite ubushobozi bwo gutsinda neza mu ishuri kimwe na bagenzi be bigana.
Ikinzaniye uvukana n’undi nyamweru mu muryango w’abana batandatu asobanura ko nyuma yo gupfusha ababyeyi bombi byabaye ngombwa ko ahagarika kwiga kugira ngo abashe kurera abandimwe be.
Yakoze akazi ko kudoda mu gihe cy’imyaka itandatu kamuha amafaranga yo gukemura ibibazo byo mu rugo ariko yaje kukareka kubera kwiga, ahitamo gucuruza ibitenge kugira ngo abone ikimutunga ari na ko anabifatanya no kwiga muri kaminuza.
Uyu munyeshuri yemeza ko narangiza kaminuza azahita abona akazi kuko nta mpungenge zo kubuzwa amahirwe no kuba nyamweru mu gihe Leta iha abantu bose amahirwe angana kandi umuntu agahabwa akazi binyujijwe mu ipiganwa ry’akazi.

Icyizere cya Ikinzaniye gifite ishingiro kuko mu myaka ya 1980 umugabo witwa Karekezi Elie Sebastien wari nyamweru yari umukozi wa Minisiteri y’umurimo n’abakozi ba Leta (MIFOTRA). Yari afite umugore witwa Mukabadenge n’abana bazima. Ababyeyi be ni Ndizihiwe Agnes na Karekezi; uwo muhungu wabo avutse baramwakiriye nk’abandi bana bose, ariga nk’abandi.
Abantu bose bavutse ari banyemweru baganiriye n’umunyamakuru wa Kigalitoday batangaza ko ababyeyi babo babafataga nk’abandi bana, bakabakunda, bakanabatoza kugira urukundo ndetse n’abavandimwe babo bikaba bityo.
Banyamweru bagiriwe icyizere n’abayobozi bakuru n’abaturage ubwabo ndetse no hanze y’u Rwanda kubera ubushobozi bagaragaza. Aha, twavuga nko mu gihugu cya Tanzaniya, mu mwaka wa 2008, muri Tanzaniya bari bafite umudepite w’umunyamweru witwa Al-Shaymaa Kwegyir.
Nyuma y’imyaka ibiri, umunyamweru Salum Khalfan Barwanyi yatorewe kuba umudepite mu nteko nshingamategeko y’igihugu cya Tanzaniya. Ibi bishimangira icyizere abaturage babafitiye n’ubushobozi bababonamo.
Muri muziki, Salif Keita ukomoka mu gihugu cya Mali ni nyamweru ariko ntibyamujije kuba icyamamare mu muziki ku mugabane w’Amerika ndetse n’Uburayi, aho ibitaramo bye byitabirwa n’abantu barenga ibihumbi 100.

Yashatse umugore utari nyamweru witwa Makalou Coumba bafatanya mu rugamba rwo gukorera ubuvugizi banyamweru ku isi yose babinyujije mu kigega bashinze bacyita « The Salif Keita Global Foundation ».
Ikibazo ni akato n’ivangura
Mu gihe banyamweru bagera kuri 63 bishwe mu gihugu cya Tanzaniya, abandi 11 bakavutswa ubuzima mu gihugu cy’u Burundi bashaka ibice by’umubiri bikoreshwa mu bupfumu, mu Rwanda ikibazo banyamweru bavuga ko bafite si umutekano kuko wizewe ahubwo ngo ni akato n’ivangura bagikorerwa na bamwe mu Banyarwanda.
Marie Clementine Dusabejambo, umuhimbyi wa filime wiyemeje gukora ubuvugizi bwa banyamweru mu Rwanda yatangarije The New Times ko ikibazo banyamweru bafite atari ubwicanyi bakorerwa mu Rwanda ahubwo ari ivangura.
Agira ati : « Amahirwe, mu Rwanda ikibazo cya banyamweru bafite si ubwicanyi ahubwo ni ivangura bakorerwa. Abantu batekereza ko banyamweru badashobora gukora ibintu byinshi. Batekereza ko badashobora kuba abahanga mu ishuri, badashobora kuba abakinnyi beza mu mikino n’ibindi bintu bibi byose bakabibatwerera».

Irakoze Valentine ukuriye umuryango Black in White initiative for Peace avuga ko banyamweru mu Rwanda bahura n’akato kagaragarira mu muvugo zibatesha agaciro nko kubita iboro (imari) iyo batambuka mu nzira.
Umuyobozi w’umuryango uhuza ba Nyamweru asobanura ko abarezi bamwe badafata abana ba nyamweru nk’abandi bana kuko batotezwa ngo barangaza abandi bana mu ishuri bityo, bikabaviramo kureka ishuri.
Irakoze ashimangira ko abana bavutse ari ba nyamweru ba se batabemera kuko bavuga ko babyawe n’abazungu. Ibyo bituma bakura batemerwa na ba se bakabuzwa bumwe mu burenganzira bagenerwa n’amategeko.
Irakoze asaba Leta ko yakongera imbaraga mu gusobanurira Abanyarwanda ko banyamweru ari Abanyarwanda nka bo, aho kubabona nk’abantu badasanzwe kandi na bo bafite ibyo bashoboye gukora mu muryango nyarwanda.
Indwara ya nyamweru iterwa n’iki ?
Dr Hategekimana Oswald ukora mu bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali asobanura ko indwara ya nyamweru iba mu tunyangingo (genes) umuntu akaba ashobora kuyihererekanya ku bana bazamuvukaho.
Utwo tunyangingo tuba tubura umusemburo witwa melamine utuma umuntu agira amaso, umusatsi n’uruhu by’umukara ugasanga amaso n’umusatsi bibaye umweru.
Umuntu ufite ikibazo cya melamine agira kandi ikibazo cy’izuba kuko melamine ubwayo irinda uruhu kwinjirwamo n’imirasi y’izuba.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 11 )
Ohereza igitekerezo
|
Mwaziye igihe. Abanyarwanda dukeneye inkuru nk’izi. Muzakore izindi success stories kuri banyamweru bizamutuma akato n’ivangura rya bamwe mu Banyarwanda kagenda nka Nyomberi. Imana ibafashe!
Kabisa Kigalitoday muri proffessionals. Nyuma y’inkuru ibababaje twabonye y’umubyeyi gito wanze umwana we ngo ni uko ari nyamweru, muhise mudukorera inkuru icukumburanye ubuhanga yerekana ko ba Nyamweru ari abantu nk’abandi. Ndabemeye pe. Naho ubundi Abanyarwanda bakwiye kuva mu bujiji bakumva ko ibara ry’uruhu atariryo rituma nyamweru ataba umuntu nk’abantu.
nibyokoko kuko njye ndi umugabo woguhamya ibyo ikizanye yabatangarije kuko nyobora mumudugudu atuyemo kandi nanjye nkaba ariho navukiye bivuzeko muzi neza, nkuko yabisobanuye koko ikizanye nyumayuko ababyeyi be bitabyimana yagerageje gufasha benenyina uko ashoboye kandi kugezanubu babanye neza ntakibazo bagirana,kandikoko nkiyo urebye ikizere afitiwe n’abaturanyi be koko usanga konaramuka arangije bitazamugora kubona akazi kuko naho azagenda agasaba bigaragara ko nabo bazakomeza kukimugirira.twekubaha akato kuko nabo ni abvantu nkatwe twese kandi barashoboye rwose!njye mbona abahanzi nyarwanda bagakwiye gukora amafirime arwanya ihohoterwa iryo ariryo ryose ryakorerwa abo benedata kuko nkomubihugu byabaturanyi nka tanzaniya iyo gahunda barayitangiye kandi ubonako hari umusaruro itanga ihohoterwa ryaragabanyutse kuburyo bugaragarira buri umwe.turashima leta yacu kandi y’ ubumwe yo idahwema gukangurira abanyarwanda kubana mumahoro ntavangura iryo ariryo ryose. imana ikomeze ibongerere iminsi yokubaho maze nabo batange umusanzuwabo mukubaka urwagasabo?
Ni uko ni uko Kigalitoday n’umunyamakuru wanyu wakoze iyi nkuru nziza, cyane cyane aho agaragaza success stories (n’ubwo ari nke) kuri bamwe mu ba albinos.
Ni uko ni uko Kigalitoday n’umunyamakuru wanyu wakoze iyi nkuru nziza, cyane cyane aho agaragaza success stories (n’ubwo ari nke) kuri bamwe mu ba albinos.
Nzi nanjye umwana twiganye ari Nyamweru kandi yari umuhanga cyane kuba nyamweru ntabwo biteje igisuzuguriro. Hapana kubyibeshyaho rwose
Murakoze
Yoooo! Iyi nkuru ni nziza.
Murakoze kutuvugira. Ni byo twiberamo.
Murakoze kutuvugira. Ni byo twiberamo.
Banyamweru ni abantu bibagiranye mu muryango nyarwanda aho abandi bitaweho nk’abantu babana n’ubumuga. Nzi nyamweru wanzwe na se ngo ntabayara abazungu yakuranye agahinda ageza ubwo yiyahura kubera imyumvire mibi ya se. Leta nirebe icyo ikora. Thx!
Dukeneye igitangazamakuru nka Kigalitoday gicukumbura. Banyamweru benshi bamerewe guhabwa akato mu muryango kandi ari abantu nkatwe. Leta nihagurukire icyo kibazo. Murakoze.