Banki ya Kigali ntiyatunguwe n’igihembo yahawe cyo kubahiriza ihame ry’uburinganire (Ikiganiro)

Nyuma y’uko Banki ya Kigali (BK) ihawe igihembo nka kimwe mu bigo byabaye indashyikirwa mu kubahiriza ihame ry’uburinganire, Kigali Today yaganiriye na Jackie Nkwihoreze, umukozi w’iyo Banki ushinzwe ubugenzuzi, akaba anakuriye komite ikurikirana iby’uburinganire muri icyo kigo, asobanura ibanga bakoresheje ngo babigereho.

Jackie Nkwihoreze avuga ko igihembo BK yahawe kitatunguranye
Jackie Nkwihoreze avuga ko igihembo BK yahawe kitatunguranye

Iki ni ikiganiro kirambuye hagati ya Kigali Today (KT) n’umukozi wa Banki ya Kigali (BK)

KT: Mwakiriye mute igihembo mwahawe? Ese mwari mucyiteze cyangwa cyarabatunguye?

BK: Twari tucyiteze kuko twari twabikoreye, twiteguye bihagije nk’intego Banki ya Kigali yihaye ijyanye no kuzamura abagore mu gushimangira ihame ry’uburinganire mu kazi, mu miyoborere ndetse no mu izamuka mu nzego ziduhagarariye.

KT: Ni iki mwakoze mu kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mwumva ko cyatumye muhembwa mu bigo by’indashyikirwa?

BK: Twabanje gukora igenzura ritugaragariza uko duhagaze dukurikije ibipimo ngenderwaho byashyizweho na Gender Monitoring Office (GMO), ibi nibyo byadufashije gushyiraho ingamba zivanaho ibyagaragaye ko bitanoze nko kuringaniza Ubuzima (Worklife balance) ku bagore batwite n’ababyeyi bafite abana bato; twongera iminsi y’ikiruhuko cyo kubyara kuva ku minsi 86 tugeza ku minsi 120. Twanasubiyemo ingingo zimwe na zimwe ziri mu mategeko agenga abakozi ba Banki ya Kigali zigaragaza uburinganire mu kazi, mu gutanga akazi, mu gutanga amahugurwa, mu mahirwe mu kuzamuka mu ntera no guhabwa ijambo mu gufata ibyemezo biteza imbere Bank ya Kigali.

KT: Ese kuba abagore bahabwa umwanya mu kazi, hari inyungu mubibonamo cyangwa ni ukubahiriza gusa gahunda ya Leta?

BK: Inyungu zirahari byatangiye kugaragarira mu nyungu byagize kuri sosiyete nyarwanda harimo kurema ikizere no guha imbaraga abagore bari mu nzego zitandukanye; Kwerekana ko abagore nabo bafite impano, bafite ubumenyi, kandi ikigo, sosiyete, umuryango, n’igihugu bishobora kubyungukiramo. Hari no kugaragaza uruhare umugore afite kuko kera ntabwo byagombaga kumwitirirwa, yarakoraga bikitirirwa musaza we cyangwa umugabo we; ariko ubu abagore bemerewe kwitirirwa ibyiza bagezeho kandi barabigaragaza umunsi ku wundi ko babishoboye.

KT: Niba zihari ni uwuhe musaruro batanze mu kigo cyanyu ugereranyije na mbere y’uko iryo hame ryubahirizwa?

BK: Twabitangiye mbere y’uko iryo hame ritangira kubahirizwa, kubera ko dutanga akazi, tukanahemba umukozi dukurikije umwanya we bitagendeye ku kuba ari umugabo cyangwa umugore. Iri hame rero rizadufasha gukomeza kubishimangira, rinareme icyizere mu bagore ko Ubuyobozi bubahaye ijambo kuko bashoboye.

KT: Hari ibigo by’umwihariko iby’abikorera batarumva neza akamaro ko kubahiriza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu kazi, urugero nk’aho usanga bamwe banga gukoresha abakobwa n’abagore kuko bajya babyara bigatuma bamara amezi menshi batari mu kazi. Ni ubuhe butumwa mwabagenera?

BK: Gutwita no kubyara ntabwo ari uburwayi cyangwa ubumuga. Ahubwo iyo umugore afashe ikiruhuko cyo kubyara, Ikigo cyakagombye gushyiraho ingamba ziboneye zituma nta kintu cyahagarika imikorere yacyo; kuko umukozi uretse kubyara akazagaruka mu kazi, yanagenda. Kubera iyo mpamvu rero hagomba kubaho Business Continuity Strategy idatuma umusaruro w’ikigo uhungabana.

Jackie Nkwihoreze
Jackie Nkwihoreze

KT: Hari ibihe by’umwihariko abagore bakunda kugira, abakora muri BK hari aho bateganyirijwe hashobora kubafasha mu gihe bageze muri ibyo bihe?

BK: Imwe muri gahunda Banki ya Kigali ifite ni ugushyiraho icyumba cyagenewe abagore muri ibyo bihe by’umwihariko. Ubuyobozi bwa Banki ya Kigali bwamaze kwemeza Ingengo y’Imari ya 2022 ishyiraho icyo cyumba mu rwego rwo gufasha no gushyigikira abagore bari muri ibyo bihe, bityo bagakomeza no gutanga umusaruro mu kigo nk’uko bisanzwe.

Banki ya Kigali yahawe icyo gihembi ku itariki 11 Werurwe 2022, mu gikorwa cyateguwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu iterambere ry’Igihugu (GMO), Urugaga rw’abikorera (PSF), Ishami ry’umuryango w’Abibumbye rishinzwe iterambere (UNDP), hamwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bagore (UN Women).

Ubwo BK yahabwaga icyo gihembo
Ubwo BK yahabwaga icyo gihembo

Inkuru bijyanye:

Ibigo byimakaje ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye byahembwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka