Banki ya Kigali Yazanye BIGEREHO NA BK: Gahunda Izafasha Abanyarwanda Kugera ku Nzozi Zabo
Banki ya Kigali (BK) yamuritse ku mugaragaro BIGEREHO NA BK, gahunda nshya igamije gufasha Abanyarwanda kugera ku nzozi zabo binyuze mu bisubizo by’imari, BK ibafitiye.

Iyi gahunda yatangirijwe mu Karere ka Rubavu ku itariki ya 21 Werurwe 2025, nyuma y’uruzinduko rwabereye aho, aho Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya BK, Eugene Ubalijoro, hamwe n’Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr. Diane Karusisi, bagiranye ibiganiro n’abakiriya kugira ngo bumve ibibazo byabo, bagire uruhare mu gutanga ibisubizo byabafasha, ndetse banabagezeho serivisi nshya za Banki ya Kigali.
Dr. Diane Karusisi yashimangiye ko BIGEREHO NA BK ari gahunda izafasha Abanyarwanda kwinjira mu rugendo rw’iterambere hatabayeho inzitizi zidakenewe.
Agira ati "Gahunda dufite ni ugufasha Abanyarwanda kugera ku nzozi zabo ku bufatanye na BK. Turashaka ko twese hamwe tugendana mu rugendo rwo gukira, abantu bakava mu mahanga baza mu Rwanda rutekanye, bagasanga Abanyarwanda bakize kandi bashoboye."

Ubuyobozi bwa Banki ya Kigali butangaza ko bufite umuco wo guhura n’ abakiriya bayo hagamijwe kureba icyabateza imbere, nyuma ya "Nanjye ni BK" bakaba bazanye indi gahunda, ituma abantu bashobora kugera ku nzozi zabo bafatanyije na BK.
Ati "Twiyemeje kubagezaho Serivisi hafi, twese tugatera imbere dufatanyije. Bigereho igamije gufasha abantu bose kwisanga muri BK, abahinzi, abakorera umushahara, amadini, abikorera n’imiryango itagengwa na Leta. Bigeraho ishaka gukemura ibibazo Abanyarwanda bahura nabyo mu kubona inguzanyo."
Rumanyika Desire, Umuyobozi ushinzwe Serivisi z’Ikoranabuhanga n’Abakiriya ku giti cyabo muri BK, avuga ko hari inguzanyo muri BK idasaba ko umuntu ajya kuri Banki.
Agira ati "Ubu abanyamishahara bashobora kubona imwe mu nguzanyo zacu yiswe BK Quick +, bakoresheje internet banking, cyangwa App ya BK. Aho bashobora kubona agera kuri Miliyoni 50 mu gihe kiri munsi y’amasaha 15.

Mu rwego rwo gufasha abantu bose kubona amafaranga yo gushora mu mishinga yabo no kwiteza imbere, BK yagaragaje n’izindi nguzanyo zihariye muri gahunda ya BIGEREHO NA BK.
• Kataza na BK: Inguzanyo igenewe abagore bafite ubucuruzi, kugira ngo babashe kwagura ibikorwa byabo.
• Kungahara na BK: Igisubizo cy’imari ku bahinzi bari muri za koperative
• Inguzanyo z’Inzu: Zifasha abakiriya gutunga inzu zabo bwite, aho banki ibaha 100% by’agaciro k’inzu bifuza.
• Tuza na BK: Inguzanyo igenewe ababyeyi bakeneye kwishyurira abana babo amashuri, aho babona agera ku bihumbi 500,000 Rwf byishyurwa mu byiciro mu gihe cy’amezi atatu.
Ibi byose bigamije gutuma abakiriya ba BK bagira ubushobozi bwo gukora ishoramari no kwihuta mu iterambere, batagombye guhura n’imbogamizi z’imari.
Rumanyika avuga ko gukorana na BK bitagombera abakire, ahubwo ni banki ikorana n’umuturarwanda wese, kandi igateza imbere gukoresha ikoranabuhanga.
Ati "Nyuma yo kubona abakiriya benshi binyuze muri Nanjye ni BK, twakurikije gushaka uko twabafasha gutera imbere, haba umunyeshuri muri kaminuza cyangwa uwarangije amashuri yisumbuye, haba abahinzi bakeneye kongera umusaruro, aborozi, abatwara ibinyabiziga, abaganga bafite ivuriro, buri muntu wese yatecyerejweho mu gukorana na BK kandi agatera imbere."

Ishimwe Pacifique, Umuyobozi wungirije wa Karere ka Rubavu ushinzwe imibereho y’abaturage ashimira banki ya Kigali, kwegera abaturage no kubagezaho amakuru abafasha kwiteza imbere.
Avuga ko amahirwe Akarere ka Rubavu gafite ari menshi kandi iyo kari mu bibazo bitera abantu benshi gutekereza ko ntacyahakorerwa, nyamara ntibikwiriye kuba impamvu ituma abantu bavuga ko ntacyo bashora i Rubavu, mu gihe amahirwe yo kuhakorera ari menshi.
Agira ati "Uko igihe gihita ni ko Rubavu irushaho kwiyubaka mu byo umuntu ashoramo imari. Tukaba dusaba ko abashoramari barushaho gushora imari mu mishinga irimo gutunganya inkengero z’ikiyaga cya Kivu, kongera ibyumba bya hoteli, ibikorwa by’ubukerarugendo, mu buhinzi n’ubworozi. Hari imishinga myinshi ikeneye abashoramari ngo ishyirwe mu bikorwa, harimo n’ubworozi bw’amafi mu kiyaga cya Kivu."
Abakiriya ba BK bavuga ko mu gihe bakoranye na yo itigeze ibatenguha, bagasaba ko yakomeza kuborohereza mu gukorana na yo.
Mukamitari Adrienne umukiriya wa BK mu Karere ka Rubavu, akaba umushoramari mu bukerarugendo, avuga ko mu myaka igera kuri 30 akorana na yo yamubaye hafi, ariko mu myaka 10 ishize ngo byabaye agahebuzo.
Ati "Baratwegera mu kwiteza imbere, dukoresha ikoranabuhanga waba uri mu gihugu no hanze yacyo. Turasaba ko bakomeza kutuba hafi, n’iyo haje ibibazo imishinga yacu ntigende neza kubera aho Akarere gaherereye, mujye mutwegera mumenye ahari ikibazo tugendane, cyane cyane igihe amahoteli yabuze abakiriya. Ikindi dusaba ni ugufungura amashami mu mujyi wa Goma, byafasha abakorerayo kugira umutekano w’amafaranga yabo."

Twagerayezu Pierre Célestin umwe mu bikorera mu Karere ka Rubavu, ashima ko BK yazanye uburyo bwo gukorana na banki igihe cyose.
BK itangaza ko ifite Serivisi nyinshi zifasha abakorana na yo gutera imbere batagombye kujya kuri Banki, igasaba abantu bose gutekereza imishinga yabateza imbere ubundi bagakorana na yo.
Mu gihe benshi bavuga ko bagorwa no kubona igishoro n’ingwate mu gushyira mu bikorwa imishinga yabo, ubuyobozi bwa Banki ya Kigali butangaza ko icyo basabwa ari ukugana ubuyobozi bwa BK, bukabafasha kugera ku nzozi kuko gahunda ari Bigereho na BK.


Ohereza igitekerezo
|
Mwiriwe neza? Kuri 50m mwaha umuturage mwamukata angahe ese kumushahara we ahembwa asambwa kuba ahembwa nka ngahe kugirango abone iyo nguzanyo murakoze.
iyo gahunda ni nziza.turababashiye cyane. ariko ndikwibaza nti: ese koko ibibintu bishyirwa mubikorwa koko? hari abafitemo zidaherukaho ifaranga, abo nabo iyo gahunda ibageraho? urugero nkanjye simperuka kuyikoresha gusa ndayisura nkabona ko igikora kdi neza. mumbwire niba nanjye ayo mahirwe nyemerewe. mumpe inzira bicamo kugira ngo bigerweho. ubundi dutere imbere na bigereho na BK.murakoze ntegereje igisubizo cyanyu.