Banki y’isi yatanze inguzanyo ya miliyoni 200$ zizateza imbere ubuhinzi n’inzego za Leta

Ministeri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN) hamwe n’iy’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI), zijeje ko inguzanyo ya miliyoni 200 z’amadolari y’Amerika ($) yatanzwe na Banki y’isi kuri uyu wa kabiri tariki 11/11/2014, agiye gutuma inzego za Leta zose zisabwa kugaragaza amakuru ahamye, ndetse ko ubuhinzi buzongera umusaruro n’ubwinshi bw’ibyoherezwa hanze.

Ministiri w’imari n’igenamigambi, Amb Claver Gatete yavuze ko imikorere y’inzego izahinduka, haba mu micungire y’imari, itangwa ry’amasoko, kugaragaza imibare ihamye ku miterere y’ibyakozwe, ndetse raporo zitangwa ngo zikaba zigomba kuba zujuje ibisabwa.

“Turashaka ubugenzuzi bw’imari ya Leta buhamye na raporo zuzuye”, nk’uko Ministiri Gatete yatangaje ubwo yasobanuraga ko abayobozi guhera mu nzego z’ibanze, bazahugurirwa kujya bagaragaza imibare ihamye.

Ibigo bya Leta bitandukanye bikunze kunanirwa kugaragaza uburyo byakoresheje ingengo y’imari bihabwa, iyo byagiye kwisobanura muri Komisiyo ishinzwe ubugenzuzi bw’ingengo y’imari mu nteko ishinga amategeko (PAC).

Ministiri w'imari hamwe n'umuyobozi wa Banki y'isi, bashyira umukono ku masezerano y'inguzanyo; icyo gikorwa kikaba cyitabiriwe n'Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI.
Ministiri w’imari hamwe n’umuyobozi wa Banki y’isi, bashyira umukono ku masezerano y’inguzanyo; icyo gikorwa kikaba cyitabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI.

Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI, Tony Nsanganira, yavuze ko ikindi gice cy’amafaranga yatanzwe kizakoreshwa mu buhinzi; aho ngo umusaruro w’ibihingwa bisanzweho uzarushaho kwiyongera, ndetse hagatezwa imbere ibindi bihingwa ngengabukungu birenze icyayi n’ikawa, nk’imboga, imbuto n’indabyo.

Amasezerano y’inguzanyo anateganya ko abaturage bazafashwa mu kurwanya isuri, guhuza ubutaka, kongera ubwinshi n’ireme ry’ibyoherezwa hanze, kuhirira imyaka ndetse no gufasha abikorera gushora imari mu buhinzi.

Muri miliyoni 200 z’amadolari zemejwe na Banki y’isi, ngo hazaba hatanzwe miliyoni 60 muri zo, andi akazatangwa hamaze kugaragazwa umusaruro w’ibyakozwe, nk’uko Umuyobozi wa Banki y’isi mu Rwanda, Carolyn Turk yabitangaje.

Yanasabye ko ibarurishamibare rizakorwa muri iyi gahunda, hagomba kugaragazwa ko ihame ry’uburinganire ryagiye ritezwa imbere mu nzego zitandukanye.

Mu gihe kingana n’imyaka itatu, Banki y’isi ngo izatanga inguzanyo (yishyurwa ku nyungu nto) y’amadolari y’abanyamerika miliyoni 730, aho igihugu kiyashora mu guteza imbere ingufu, ubuhinzi, iterambere ry’imijyi no guha abaturage bakennye imirimo ituma biteza imbere (nka VUP n’ubudehe).

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 2 )

imiryango mpuzamahanga rega imaze kubona ko amafaranga baduhaye tuyakoresha neza cyane

salsa yanditse ku itariki ya: 11-11-2014  →  Musubize

u Rwanda ruzwiho gukoresha neza inkunga nkizi.aya mafranga azadufasha akuzamura ubuhinzi maze bazarebe uko andi batazayaduha bityo bityo tukihaza mu biribwa

mudage yanditse ku itariki ya: 11-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka