Banki y’isi yashimye icyerekezo 2020 cy’u Rwanda, yizeza inkunga yo kukigeraho
Umuyobozi mushya uhagarariye ibihugu 22 birimo u Rwanda mu nama y’ubutegetsi ya Banki y’isi, Dr Louis René Peter Larose, arishimira ko u Rwanda rugendera ku cyerekezo 2020 ndetse akaba yijeje ko iyo Banki izakomeza kurufasha kukigeraho.
Nyuma yo kuganira na Ministiri w’Intebe Anastase Murekezi kuri uyu wa 09/01/2015, Dr Louis René Peter Larose yavuze ko Banki y’isi izishimira gushyigikira u Rwanda ishingiye ku kuba ngo ari intangarugero muri Afurika mu kuba rwarihaye icyerekezo 2020, gahunda mbaturabukungu ya EDPRS igamije kukigeraho, ndetse n’uburyo abaturage ngo bagira iyo gahunda iyabo.

Yagize ati: “Twe nka Banki y’isi tuzakomeza kugira uruhare mu gutanga inkunga nyinshi ishoboka, mu rwego rwo gufasha u Rwanda kugera ku cyerekezo 2020; kandi iyo urebye uburyo gahunda mbaturabukungu yatekerejwe, usanga ikora kuri buri cyiciro cy’imibereho y’abanyagihugu, ku buryo nta gushidikanya ko ibyo Leta y’u Rwanda yiyemeje izabigeraho”.
Ministiri w’imari n’igenamigambi, Amb Claver Gatete wari kumwe na Ministiri w’Intebe yakira Umuyobozi muri Banki y’isi, yavuze ko u Rwanda rwiteze kandi rwizeye ubuvugizi bwa Dr Larose, ku madosiye areba inkunga n’inguzanyo bigomba guhabwa u Rwanda.

“Banki y’isi yonyine hatarimo amashami yayo, ifitanye n’u Rwanda amasezerano y’inkunga n’inguzanyo bingana na miliyoni 730 z’amadolari ya Amerika azatangwa mu myaka itatu iri imbere, akaba ari yo twamugejejeho kugira ngo azatambutse izo nyandiko nta kibazo kibayeho”, nk’uko Ministiri Gatete yabwiye abanyamakuru, nyuma y’ibiganiro byabereye mu biro bya Ministiri w’Intebe.
Ayo mafaranga ngo azafasha by’umwihariko guteza imbere imijyi itandatu y’icyitegererezo yunganira Kigali, ndetse no gukomeza gufasha abatishoboye kuva mu bukene, ariko muri rusange akaba yunganira ubuhinzi, imiturire, ingufu no gufasha abatishoboye.

Dr Louis René Peter Larose ngo yaje mu Rwanda mu rugendo azakomereza ahandi mu bihugu 22 byo ku isi, aho agamije kumenya imiterere y’ubukungu n’imibereho y’abaturage b’ibyo bihugu yashinzwe kuyobora mu gihe kitararenga umwaka.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
banki y’isi kimwe n’abandi baterankunga turabashimira byimaze ku nkunga bakomeje kuduha kandi natwe tubizeze ko tuzakomeza gukoresha neza ibyo baduhaye kandi intego twihaye nuko tuzakomeza iyi nzira natwe tukazacika ku nkunga y’amahanga ahubwo natwe tukaba twayiha abandi
Iyo witegereje intego twari twairhaye n’aho tumaze kugera ubona ko vision 2020 tuzayigeraho cyane