Banki y’Isi yagurije u Rwanda miliyoni 95$ zo kongera ingufu z’amashanyarazi
Kuri uyu wa 15 Ukuboza 2015, u Rwanda rwakiriye inkunga rwatewe na Banki y’Isi, izakoreshwa mu gukwirakwiza amashanyarazi mu ngo zirenga 72.000.
Iyo nkunga kandi izanifashishwa mu guhangana n’ikibazo cy’ibura ry’amashanyarazi cyatangiye mu cyumweru gishize bitewe n’insinga zangiritse.

Iyo nkunga ingana na miliyoni 95$ yamaze kwemezwa n’abagize inama y’ubutegetsi ya Banki y’Isi, izoherezwa mu kigo gishinzwe ibijyanye n’ingufu mu Rwanda “Energy Utility Corporation Limited (EUCL)”.
KT Press yanditse ko iyo nkunga izafasha ikigo gishinzwe gutanga amashanyarazi gutanga 15KV, ndetse no gusana insinga zangiritse kugira ngo bashobore guhaza ubwinshi bw’abashaka amashanyarazi kuko bukomeje kwiyongera.
Ngo izafasha kandi mu guhangana n’ ibura ry’umuriro rya hato na hato . Kuva mu mpera z’icyumweru gishize, ibice bitandukanye by’iguhugu byabuze umuriro, aho abatekinisiye barimo gukora ibishoboka byose ngo basane umuyoboro w’amashanyarazi uva mu Burengerazuba bw’u Rwanda.
U Rwanda rufite intego ko mu 2018, 70% by’abarutuye bazaba bafite amashanyarazi mu gihe ubu bageze ku kigero cya 24%.
Icyo gihe, rwifuza kuzaba rufite imbaraga z’amashanyarazi zingana Megawati 563, mu gihe ubu rufite Megawati 161.
Hifashishijwe inkunga yatanzwe na Banki y’Isi, ikigo gishinzwe gutanga amashanyarazi “EUCL” ngo kizakora ku buryo abafatabuguzi bazajya bahabwa serivisi zijyanye n’umuriro bidasabye gutegereza amasaha cyangwa se iminsi myinshi.
Mediatrice Ingabire
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ariko izo nkunga zihabwa bande ko mbona twirirwa muri BK twishyura cash kuri accounts za WASAC na service baduha tukazihabwa twabize icyunzwe !