Ban-Ki-Moon yashyizeho usimbura Joseph Mutaboba muri Guneya-Bissau
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Ban-Ki-Moon yashyizeho Ramos Horta wabaye Perezida wa Timor y’Iburasizuba kuba intumwa ye yihariye mu gihugu cya Guneya Bissau . Uyu mwanya awusimbuyeho Umunyarwanda Joseph Mutaboba.
Ramos-Horta wegukanye igihembo cyitiriwe amahoro (Nobel Prize) mu mwaka w’i 1996, azatangira akazi tariki 31 Mutarama 2013; nk’uko itangazo rya UN ribivuga.
Joseph Mutaboba yahawe uwo mwanya n’ Umunyamabanga Mukuru wa Loni muri Mutarama 2009, akaba arangije manda ye.
Igihugu cya Guneya-Bissau kizwi kuba indiri y’abacuruzi b’ibiyobyabwenge bituruka mu bihugu by’Amerika y’Amajyepfo no hagati bikinjizwa ku masoko y’Uburayi n’Aziya.

Kuva igihugu cya Guneya-Bissau cyabona ubwigenge mu mwaka w’i 1974, cyaranzwe no guhirika ubutegetsi (coup d’etat) bwa hato na hato kenshi bishingiye ku banyabubasha mu gisirikare bashyigikiye ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge.
Umuryango w’Abibumbye usaba ubutegetsi bwagiyeho nyuma yo guhirika ubutegetsi gusubiza itegeko nshinga.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Congratulation kuri Amb Mr. Mutaboba J yakoze akazi katoroshye muri Guinea Bissau nukuri avuyeyo UN ikimwifuza ngo akomeze, kuko yabereye umuyobozi n’umubyeyi G-Bissau igihe cyamakuba. Ese waruziko abaturage babonaga ariwe ubahesheje agahenge. Thanks to our President Paul K.
mutaboba yerekanye agaciro ko kuba umunyarwanda , yitwaye neza mu kazi ka UN ,azagire icyo ashimirwa kabisa!!
Bank Ki-Moon afite koko inararibonye kuba arebye umuntu nkuliya gusimbura Amb Mutaboba ,birakomeye ku muntu utarabaye mu bihugu byakoronijwe nabaspagnol cg aba portugal kumva uburyo batekereza ...nkeka ko uriya mugabo Horta Ramos warwaniye uburenganzira bwa East Timor akanaba umukuru wa governoma azazana akarusho mu kumva biliya bibazo bijya gusa nibyaberaga iwabo mbere yubwigenge aho timor yayoborwaga nabasilikare bakomeye ba indonesia bakakorera forode nkibibera muli Guinne bissau .
Mutaboba nawe yahesheje ishema igihugu ke gukora kaliya kazi Imana imukomeze imulinde
Felicitation k’umusaza Mutaboba. arangije manda ye neza agire umwaka mushya muhire.