Ban Ki Moon yashimye Lt. Gen. Nyamvumba uburyo yayoboye UNAMID
Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Ban Ki Moon, yashimiye ubwitange n’ubunararibonye Umunyarwanda Lieutenant General Patrick Nyamvumba yagaragaje mu gihe yari ayoboye ingabo zishinzwe kubungabunga amahoro muri Sudani (UNAMID).
Mu itangazo bashyize ahagara tariki 05/06/2013, umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye n’umuyobozi w’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, Nkosazana Dlamini-Zuma, bashimye cyane akazi kakozwe na Lt.Gen.Patrick Nyamvumba mu gihe yari amaze ayobora ingabo zibumbiye mu mutwe wa UNAMID kuva yatangira kuyobora izi ngabo mu mwaka wa 2009.
Iri tangazo riragira riti “Umunyamabanga mukuru wa UN arashimira byimazeyo Lt.Gen.Patrick Nyamvumba ku kazi k’indashyikirwa yakoze mu gihe cya manda ye ayoboye UNAMID.”
Manda ya Lt.General Nyamvumba yatangiye mu mwaka wa 2009 ikaba yararangiye tariki 31 Gicurasi uyu mwaka. Gen.Nyamvumba yashyizwe kuri uyu mwanya asimbuye Umunya-Nigeria Gen.Martin Luther Agwai wari uyoboye ingabo za UNAMID kuva uyu mutwe washyirwaho mu mwaka wa 2007.
Mbere ya gushingwa kuyobora UNAMID, Lt. Gen. Patrick Nyamvumba yabaye umuyobozi mu myanya itandukanye mu ngabo za RDF, nko kuba yari Perezida w’urukiko rukuru rwa Gisirikare n’iyindi.
Muri manda ye, Lt.Gen.Patrick Nyamvumba yagiye yungirizwa n’abajenerari batandukanye bo mu ngabo za RDF barimo nka Gen.Maj. Karenzi Karake, Gen. Maj. John Bosco Kazura na Gen.Frank Mushyo Kamanzi.
Kugeza ubu u Rwanda rufite Ingabo zisaga 3,200 zibungabunga amahoro mu karere ka DARFUR muri Sudani.
Lt.Gen. Patrick Nyamvumba yasimbuwe kuri uyu mwanya na Lt.Gen Paul Ignace Mella wo mungabo za Tanzania.
Dan Ngabonziza
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Lt.Geneneral Nyamvumba aduhesheje ishema ni uwo gushimirwa cyane,twese hamwe duharanire guhesha u Rwanda rwacu ishemba mu ruhando mpuzamahanga.
Ingabo z’urwanda zabaye intangarugero mu kubungabunga umutekano ntakuntu batamushimira.
Nyamvumba ahesheje ishema ingabo z’u rwanda aho yari azihagarariye muri Darfur ndetse n’ingabo z’afurika zose yari ayoboye muri Sudan, ibi rero ni ibyo gushimwe kuko igihu cy’u rwanda muro mandat yacyo cyari gifite cyabashije kwitwara neza kugeza n’aho gikomeza gushimwa haba na ba nyasudani ubwabo ndetse n’umuryango w’ibibumbye, oye rwanda, komereza aho.
burya umugabo ni usohoza ubutumwa bw’abamutumye, ibi nibyo rero ingabo z’u rwanda zigenderaho kandi ni nabyo bizihesha agaciro aho ziri hose, bigatuma zihora ku isonga zigahora zishimwa umunsi ku munsi, ibi rero ni nibyo bituma icyizere abanyarwanda tugirirwa gikomeza kikiyongera ku isi yose, agaciro twarakihesheje kandi tuzakomeza tukiheshe biciye mu bikorwa byacu ndetse n’ubunyangamygayo tugaragaza.
ubwitange bw’abanyarwanda aho bari hose buragaragara kandi ikindi akazi batumwe bagasoza neza bakahacana umucyo, ibi rero nibyo Nyamvumbva yagezeho kandi ni nabyo ari gushimirwa n’umuryango w’abibumbye.