Bamwe mu bazitabira amasengesho ya Asomusiyo bageze i Kibeho mbere ho icyumweru
Buri mwaka tariki ya 15 Kanama, i Kibeho mu karere ka Nyaruguru hakoranira imbaga y’abakirisitu Gatulika baturuka hirya no hino ku isi, baje mu masengesho y’umunsi mukuru w’ijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya.
Impamvu nyamukuru ituma abantu baturuka imihanda yose bakaza aha i Kibeho, ngo ni uko mu mwaka wa 1982 habereye amabonekerwa ya Bikiramariya, abonekera abana b’abakobwa bigaga aha i Kibeho.
Mu gihe habura iminsi itatu ngo uwo munsi ugere i Kibeho hamaze kugera abakirisitu basaga 20 barimo Abarundi batandatu bahageze ku cyumweru gishize tariki 10/08/2014 nyuma y’urugendo rw’iminsi ine n’amaguru bava mu Ntara ya Muramvya, muri Komini Bukeye.
Ndihokubwayo Frida, umwe muri aba Barundi yatangaje ko ari inshuro ya mbere aje aha i Kibeho, akaba yarahisemo kuza azindutse kugira ngo ahagere kare ubundi abone umwanya wo kuruhuka kuko baba bagenze n’amaguru kandi ngo bakazanasubirayo n’amaguru.
Agira ati “twahagurutse kuwa kane, tuza n’amaguru.Twaje turi batandatu kandi tuza dusenga inzira yose.Twaje kandi twitwaje ibyo kurya kugira ngo tujye tubona ibyo duteka”.

Uretse aba Barundi hari n’itsinda ry’Abanya-Uganda bane, ndetse n’abandi bera baturutse mu bihugu binyuranye.
Aba Barundi ndetse n’aba Bagande, muri iyi minsi bagitegereje ko umunsi wa Assumption ugera, usanga batetse ibyo kurya baje bitwaje undi mwanya bakawuharira amasengesho bakorera mu ngoro ya Bikiramariya yubatse aha i Kibeho.
I Kibeho habereye amabonekera atatu
Ibonekerwa rya Bikiramariya ryabere i Kibeho mu mwaka wa 1982, Kiriziya Gaturika irifata nk’ibonekerwa rya mbere rikomeye mu yabereye i Kibeho uko ari amabonekerwa atatu.
Nk’uko byemezwa na Soeur Marie Hyacinte wari uhibereye icyo gihe, ngo Bikiramariya yabonekeye Mukangango, amubwira ko Abanyarwanda bagiye kugwa mu rwobo batazabasha kuvamo, ku buryo ngo Bikiramariya yanarize abinyujije muri Mukangango yabonekeraga.
Ibi ngo byashushanyaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ari nayo yahitanye Marie Claire Mukangango.

Ibonekerwa rya mbere ryabereye i Kibeho ryabaye tariki ya 11/11/1981, ubwo Bikiramariya yabonekeraga Alphonsine Mumureke, irindi riba mu kwezi kwa kabiri mu mwaka wa 1982 habonekerwa Anathalie Mukamazimpaka, naho irya gatatu riba kuri 15/08/1982 habonekerwa Marie Claire Mukangango.
Aba bakobwa uko ari batatu nibo bakomeje kujya babonekerwa mu myaka yagiye ikurikira, kuko ngo aya mabonekerwa ya Kibeho yamaze imyaka icyenda.
Nta bushobozi bwo kwakira abaza kuhasengera
Buri mwaka habarurwa nibura abantu basaga ibihumbi 500, baturutse hirya no hino ku isi baza mu masengesho i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru. Abenshi muri aba baza tariki ya 15 Kanama bakongera kuba benshi tariki ya 28 Ugushyingo, umunsi Bikiramariya yabonekeyeho umwe mu bakobwa babonekewe aha i Kibeho.
Uretse inzu yo gucumbikamo ifite ushobozi bwo kwakira abantu ijana gusa, nta yindi hoteli cyangwa indi nzu abagenderera agace ka Kibeho nta handi babona bacumbika.
Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru, Habitegeko Francois, avuga ko umubare w’abantu basura ingoro ya Bikiramariya ya Kibeho ari munini, ku buryo bibasaba kujya gushaka aho barara mu tundi turere duhana imbibi na Nyaruguru.
Agira ati: “Abantu bagera ku bihumbi 500 ku mwaka baza hano i Kibeho ariko hakabaho iminsi baza ari benshi cyane binarenga ubushobozi bwacu bwo kubakira, akenshi rero twitabaza imijyi duturanye nka Huye, n’ahandi. Hano I Kibeho nta bushobozi bwo kwakira abantu bangana gutyo, haba kubabonera amacumbi cyangwa kubabonera amafunguro”.

Uyu muyobozi ariko ngo asanga abashoramari bashyize ingufu mu gushora imari mu bukerarugendo, ngo byafasha aka karere kubyaza umusaruro aya mahirwe yo kuba gafite Kibeho.
“Abo bantu baza ni ubukungu bukomeye. Ndashishikariza rero abashoramari ko bashora imari mu bintu by’amahoteri, kubera ko mu by’ukuri, abantu baza hano ni benshi”.
Bamwe mu bakorera imirimo y’ubucuruzi muri aka gace ka Kibeho nabo bemera ko ibyo bacuruza bidashobora guhaza abahagenda, cyane cyane mu kwizihiza ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya n’iby’amabonekerwa.
Ubuke bw’ibiribwa muri aka gace mu bihe by’amasengesho kandi, ngo nibwo butuma abenshi mu bahagenda baza bizaniye ibyo kurya bihiye, abandi bakazana ibibisi bakabihatekera, kuko ngo n’ibike bihaboneka usanga byahenze mu gihe cy’amasengesho.
Icyakora na none aba bavuga ko abenshi mu bagenda muri aka gace, ari abafite ubushobozi buke, ubundi abandi ngo ugasanga bataba bazinduwe no kurya no kunywa ahubwo ngo bazinduwe no gusenga.
Gusa bamwe mu bakorera aha i Kibeho bavuga ko bagiye gukora ibishoboka byose bagashaka ibicuruzwa bya make, byafasha n’abafite ubushobozi buke kubasha kubibona, batagombye kwitwaza ibyo kurya bihiye.
Umwe mu bacuruzi yagize ati: “Bazana ibiryo babipfunyitse, ugasanga bimaze igihe, ugasanga nabo birababangamiye kubirya. Turashaka ukuntu twagerageza ku buryo umuntu wese n’amafaranga afite yose yajya abona icyo arya n’icyo anywa”.
Charles Ruzindana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|