Bamwe mu barwanyi ba FDLR barataha batinya kuraswaho na MONUSCO

Abarwanyi ba FDLR batashye taliki ya 28/1/2014 batangaza ko batashye kubera gutinya ko uyu mutwe ushobora kuraswaho na MONUSCO ifatanyije n’ingabo za Congo (FARDC) nk’uko byandekeye M23 yarwanyaga Leta ya Congo na ADF-Nalu irwanya Leta ya Uganda.

Ndagijimana Eric watangiye intambara za FDLR afite imyaka 19 ubu kaba afite imyaka 25 yatangaje ko ahisemo gutaha atinya ko yaraswaho n’ingabo za MONUSCO kuko azi imbaraga zakoreshejwe mu kurwanya M23, urugamba nawe ubwe yagizemo uruhare.

Ndagijimana avuga ko yari mu basirikare bari imbere barasa M23 ahitwa Kiwanja muri Rutchuro ubwo M23 yaraswaga n’ingabo za Leta ya Congo ifatanyije n’umutwe wihariye wa MONUSCO aho FDLR yakoreshejwe ishyirwa imbere abasirikare ba Congo na MONUSCO bakagenda inyuma bakoresha ibibunda binini.

Ndagijimana yabisobanuye muri aya magambo: “imbaraga zakoreshejwe natwe turimo muri sous segiteri Sinayi mu kurwanya M23 ndazizi neza kandi natwe bishobora kutubaho cyane ko usanga nta impamvu yo kwihambira mu mashyamba kuko ubuzima atari bwiza”.

Ndagijimana wari usanzwe ari umurinzi wa Maj Manudi muri sous segiteri Sinayi ariko ihindagura amazina akitwa Sabena cyangwa Montana iyoborwa na col Surcoof (amazina y’ukuri ni Kubwayo) usanzwe akorera ahitwa Kazaroho.

Abasirikare ba Sinayi ngo nubwo bagiye bagira ibikorwa bakorana n’ingabo za Leta ya Congo ntibaba hamwe kuko ingabo za Congo ziba mu mijyi naho FDLR ikibera mu ishyamba.

Ndagijimana Eric ubanza ibumoso hamwe na bagenzi be bavuye mu mitwe itandukanye irimo FDLR.
Ndagijimana Eric ubanza ibumoso hamwe na bagenzi be bavuye mu mitwe itandukanye irimo FDLR.

Nzabirinda Alex wari muri Rud urunana na we avuga ko yatashye afite impungenge nk’iza Ndagijimana cyane ko ngo we yafatiwe muri Congo yagiye gushaka amakara akinjizwa mu gisirikare.

Nzabirinda avuga ko yari umurinzi wa col Rugema Emmanuel (niyo mazina ye y’ukuri) uyobora G4 akaba ari we ushinzwe ibikorwa byo kwakira intwaro bahabwa na FARDC. Nzabirinda ngo yikoreye intwaro bahawe n’ingabo za Congo inshuro zirenze 2 azikuye ahitwa Ruwafu ujya Kanyabayonga.

Abandi barwanyi baganiriye na Kigali Today bavuga ko FDLR yahuye n’ikibazo cyo kwinjira mu Rwanda kuko yasanze imipaka irinzwe cyane kuburyo batinya ko barasirwa muri Congo.

Umwe mu barwanyi bari basanzwe muri FDLR FOCA avuga ko inzira y’ibiringa basanze ifunze kuburyo no kwinjira mu Rwanda gushaka amakuru bakoresha abaturage b’abagande kuko bo batagira ikibazo cyo kwinjira mu Rwanda.

Kubera kubura inzira byatumye Gen Mudacumura wari usanzwe yaraje mu bice bya Nyiragongo na Rutchuro ajya kwibera Nyabikeri naho Gen Ntawunguka uzwi ku izina rya Omega yisubiriye Kazaroho, akazi gasigaranye abari mu itsinda rishaka amakuru ryitwa CRAP.

Uretse abarwanyi ba FDLR batashye mu Rwanda harimo n’abarwanyi bari muri Mai Mai Nyatura, FARDC, hamwe na EPCLS bose bavuga ko bafashwe ku ngufu bashyirwa mu mitwe yitwaza intwaro kandi ngo buri wese ntashobora kubona uko ayivamo kuko iyo ufashwe yicwa.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 4 )

Uyu munyamakuru wanditse iyi nkuru ndabona ashaka kugusha neza abasomyi babanyarwanda. iyo avuga ati ndagijimana yatashye kubera ubwoba bwo kuraswa, niba yarafatanyije na FARDC na MONUSCO ubwo koko atinya ko imurasaho, ese mbere yo gufatanya nabo amasezerano yari ayahe/ nukubafasha gutera urwanda, none yagiye mugisrikare 2008, ubwo agize ubwoba ate atigeze agira, uruzi iyo bivugwa numusirakare wagiyeyo 1994 narikwemera ko ibintu bikomeye. so mujye mureba igifitiye abasomyo akamaro and not ikibagusha neza

titi yanditse ku itariki ya: 31-01-2014  →  Musubize

nibitahire mu rwagasabo n’amahoro nukuri kandi mu rwanda namahoro, abari hanze baba bababeshya kugirango nti mutahe inyunga babifitemo nuko batifuza ko u rwanda rutera imbere kandi u rwanda nimwe mutashye, u rwanda ni buri munyarwanda aho ari hose, mwe mutashye mubaye intwari igisigaye nkuwiteza imbere mukajyana n’abandi aho bageze kandi ndizera ko bazabafasha, ikindi mwibuke kujya mukangurira bagenzi banyu mwasize mumashyamba gutaha mubereka ibyiza musanze mu rwanda

gatwabu yanditse ku itariki ya: 31-01-2014  →  Musubize

nibakomeze baze ku bwinshi kandi turizera neza ko bazabona ko bari baribeshye

sebu yanditse ku itariki ya: 31-01-2014  →  Musubize

Ariko sha koko ubwo mubona hari icyo mwashobora , niyo mwasanga disinziriye 2 . Amaso arinda yahinduka imituku murwana niki ? kuki mutatwereka ibirenge byabo ? muze tubigishe kwambara inkweto mureke guphira muri ayo mashyamba .

Col Bladock yanditse ku itariki ya: 31-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka