Bamwe mu banyonzi barakekwaho ubujura

Polisi mu Karere ka Muhanga iravuga ko imaze kwakira ibibazo umunani by’abantu bibwe n’abanyonzi mu Mujyi wa Muhanga ubwo bari babatwaje ibintu.

Umuyobozi wa Polisi ushinzwe guhuza ibikorwa byayo n’abaturage mu Karere ka Muhanga, IP Kayihura, avuga ko nta munyonzi wafashwe yibye, ariko havugwa ubujura cyane cvyane kubera akajagari k’abakora batagira aho babarizwa.

Igare ngo rizajya rifatwa rihagaze nabi zijya ricibwa amande ya ibihumbi 25 nk'ibindi binyabiziga.
Igare ngo rizajya rifatwa rihagaze nabi zijya ricibwa amande ya ibihumbi 25 nk’ibindi binyabiziga.

Kubera iyo mpamvu, abanyonzi mu Karere ka Muhanga by’umwihariko mu Mujyi wa Muhanga basabwe gukorera mu makoperative kugira ngo bahabwe ibyangombwa kandi aho habe hazwi bityo bigabanye ubujura.

IP Kayihura avuga ko umunyonzi utambaye umwenda umuranga agomba kujya mu mashyirahamwe y’abanyonzi azwi mu mujyi akoroherezwa kuwubona abatarawubona bakaba bahagaritse kunyonga kuko ari bo batungwa agatoki mu kwitwara nabi.

Usibye kwambara umwenda wabugenewe, abanyonzi bagiye kwerekwa aho bahagarara mu mujyi kugira ngo hagabanywe akajagari k’amagare n’ibindi binyabiziga, bityo uzarenga ku mabwiriza akazahanwa nk’ibindi binyabiziga byose bihagaze ahatemewe.

IP Kayihura agira ati “Usanga abayonzi bihagika ahatemewe, nyuma yo kubereka aho bahagarara uzabirengaho azajya acibwa amande ya 25000frw nk’ibindi binyabiziga byose byica amategeko”.

Abatwara abagenzi ku magare kandi bibukijwe kugura utugarurarumuri, uturebanyuma n’itara ry’imbere kuko usanga amagare akora impanuka cyane nijoro.

Bamwe mu batwara abagenzi ku magare ariko bagaragaza ko batazi inzira banyuramo ngo bibumbire mu makoperative dore ko usanga batanazi imikorere yayo, Mwumvaneza Joseph avuga ko abona amakoperative aruhije.

Mwuvaneza agira ati “Nagerageje kubyinjiramo ndetse umukozi wo ku murenge aza kudusinyira buri gihe agasanga uko twabiteguye atari ko bimeze bibaye kenshi turabirambirwa”.

IP Kayihura asaba abanyonzi kwambara umwenda ubaranga kugira ngo babashe gukumira ubujura.
IP Kayihura asaba abanyonzi kwambara umwenda ubaranga kugira ngo babashe gukumira ubujura.

Umukozi w’Akarere ka Muhanga ushinzwe Amakoperative avuga ko mu mpera za Gashyantare bagiye guteganya amahugurwa ku magare kuko bakoreye hamwe barushaho kwiteza imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka