Bamwe mu banyamakuru kuri Radiyo Huguka barasaba kurenganurwa
Abanyamakuru 13 ba radiyo Huguka ikorera mu karere ka Muhanga ntibavuga rumwe n’ubuyobozi bw’iyo radiyo kubera ko ngo badahabwa ibyo bemererwa n’amategeko nk’abakozi, gukatwa imishahara ndetse no kwirukanwa mu buryo ngo butubahirije amategeko.
Abanyamakuru n’abahoze ari abanyamakuru kuri Huguka basaga 12 bazindukiye ku karere ka Muhanga tariki 18/07/2012 basaba umuyobozi ushinzwe umurimo muri aka karere kubarenganura.
Abo banyamakuru bagombaga kwitaba bari kumwe n’umuyobozi wa Radiyo Huguka, Ndekezi Eugene, kugira ngo asobanure ibyo aregwa n’abo banyamakuru, ariko ntiyitabye ngo kubera ko atari afite umwanya ariko hari abavuga ko bamubonaga mu mujyi wa Muhanga.
Bimwe mubyo abo banyamakuru barega uyu muyobozi harimo kudakurikiza amategeko, harimo kudatanga integuza ubwo basezererwaga ku kazi, imperekeza, gutangirwa imisanzu y’ubwiteganyirize y’igihe cyose bakoreye Huguka, kwishyurwa ibirarane ndetse no gusobanuza impamvu uwo muyobozi yirukana abakozi uko yishakiye.

Mu ibaruwa ndende abo banyamakuru bandikiye uhagarariye Huguka asbl mu mategeko maze bagaha kopi abayobozi batandukanye, barasaba kurenganurwa byihuse kuko ngo umuyobozi wa Radiyo Huguka amaze igihe ababeshya ngo azabakemurira ibibazo, ariko mu mvugo ze ngo akagenda yisubiraho.
Mu nyandiko Huguka yoherereje umuyobozi ushinzwe umurimo mu karere ka Muhanga yemera ko ifitanye ikibazo n’abanyamnakuru barindwi gusa naho abandi ngo ibirego byabo nta shingiro bifite.
Umuyobozi w’umurimo mu karere ka Muhanga, Nsengiyumva Alexis, utashimishijwe no kuba ubuyobozi bwa Huguka butitabiriye ubwo butumire, yahamagaye visi perezida wa Huguka asbl, Kabagwira Pelagie, ndetse na Ndekezi Eugene kuri terefone maze ababwira ko icyo gikorwa cyimuriwe tariki 24/07/2012 kandi basabwe kutazahabura.
Umuyobozi w’umurimo yabwiye abo banyamakuru ko ubuyobozi bwa Huguka nibutitaba bazabaha inyandiko bazifashisha maze bakagana inkiko. Nubwo nta mubare mpamo batanga, aba banyamakuru bavuga ko bafite ibibazo nk’ibi barenga 20.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Na njye numva bavuga ko iyo radio, Bwana Ndekezi yayigize akarima ke kandi ko yikorera uko ashatse. Kandi rwose abo banyamakuru turabashima bakora neza. Ahubwo agiye kuyitwangisha. Birababaje kandi bikwiye rero gukosorwa.
Na njye numva bavuga ko iyo radio, Bwana Ndekezi yayigize akarima ke kandi ko yikorera uko ashatse. Kandi rwose abo banyamakuru turabashima bakora neza. Ahubwo agiye kuyitwangisha. Birababaje kandi bikwiye rero gukosorwa.