Bamwe mu banyamadini baramagana ishingwa ry’amatorero rya hato na hato
Bamwe mu banyamadini baramagana bagenzi babo bava mu madini nta yindi gahunda bafite uretse iyo gushinga andi abinjirirza inyungu.
Musenyeri Onesphole Rwaje wo mu itorero ry’Abangirikani mu Rwanda avuga ko ababikora bakwiye kwirinda icyacamo itorero kabiri.
Kuri iki gihe hagenda havuka amadini menshi kandi yiyomoye ku yandi, ibintu bituma ayo madini agenda atakaza abayoboke. Ibyo bikaba ingaruka z’imbaraga nke zigaragara mu matorero mu gukemura ibibazo; nk’uko Musenyeri Rwaje yabitangaje.
Avuga ko muri buri torero haba hakwiye kubaho komite icyemura ibibazo, ariko no mu gihe bibaye hakabaho gutandukana neza ku buryo bitakwica imikoranire hagati y’idini risanzwe n’irishya rigiyeho.
Ati: “Ako ni akajagari kandi bigomba kwamaganwa. nongeye kubivuga ko ari ukubera inzego ziba zidafututse zihari”.

Musenyeri Rwaje kandi agaragaza uburyo byaba ari ikibazo gikomeye umuntu runaka ashinze idini rishingiye ku nyungu z’amafaranga, kuko ushaka inyungu yajya gukora ubundi bucuruzi butari itorero.
Ibi yabitangarizaga abanyamakuru kuri uyu wa kane tariki 20/09/2012, mu nama ngarukamwaka ihuza abanyamadini, itegurwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiyoborere (RGB).
Iyi nama yateguwe mu cyemweru cyo gushyigikira amahoro na demokarasi cyatangiye tariki 17 kikazasozwa 21/09/2012; nk’uko byasobanuwe na Sheih Saleh Harelimana, uyoboye urwego rikurikirana imikorere n’imitunganyirize mu miryango ishamikiye ku madini.
Iyi nama yari igamije guhuriza hamwe abahagarariye amadini bagatanga ibitekerezo ku buryo amahoro na demokarasi byagerwaho binyuze mu madini.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
I am thanking & supporting the Arch Bishops’ idea of creating a committee at the Church that will always attend to the Spiritualistic issues in their followers. This should not be an issue to only talk about but to be implemented, it will definitely reduce the Christians’ movement to different Churches looking for a person who can be near them. Please implement it, thank u and such meeting should not annually, inside may twice in a year. God bless you.
From: Kamembe - Rusizi