Bamwe mu bagore ntibakozwa kugaburira abana babo Injanga

Ba mutima w’urugo bahangayikishijwe na bamwe mu bagore bavuga ko batatekera abana babo injanga kuko ziribwa n’abatagira inka.

Umubyeyi utashatse kutubwira amazina ye, yemeza ko ngo ajya yumva ko injanga zirinda abana bwaki. Kuri we ariko ngo yakuze zitaribwa kandi ngo abana babo bakuze neza.

Bamwe mu bagore batazi agaciro k'injanga
Bamwe mu bagore batazi agaciro k’injanga

Ngo injanga ziribwa n’abatagira inka. Agira ati “ Abagira inka ntibarya injanga. Umwana anywa amata akarya amavuta agakura neza. Simpakanye ko zitarinda umwana bwaki ariko ntabyo tuzi ku batunze inka.”

Nyamara hari abari bafite imyumvire nk’iyi ariko bahindutse. Mukankuranga Theresia we avuga ko kudatekera abana injanga ari ubujiji.

Ngo abantu bose ntibatuze inka kandi n’abazifite ntibabana nazo. Ngo nawe ntazirya kandi yakuriye aho baziziririza ariko azigaburira abana kugira ngo bagire imirire myiza.

Mbabazi Peace umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu karere ka
Nyagatare avuga ko imyumvire ya bamwe mu babyeyi ari imbogamizi ku kurandura indwara ziterwa n’imirire mibi.

Ngo ababyeyi benshi ntibemera ko injanga zifite uruhare mu mirire myiza y’umwana.

Abazbirwanya ahanini ngo ni ababaye Uganda mu gace k’aborozi b’inka babwirwaga ko zimwe mu nyama ari ikizira k’utunze inka.

Ngo hari abuvuga ko kuzirya ukanywa amata y’inka byatuma zicika amabere. “

Abagore bacu hano ubabwira ko injanga ari ikiryo kiza ku mwana bakabiseka. Ntibabimenyereye, turigisha kandi turizera ko iyi myumvire izahinduka buhoro buhoro.” Mbabazi Peace.

Mu muganda wateguwe n’inama y’igihugu y’abagore wabaye kuri uyu wa 24 Ukwakira mu midugudu yose igize igihugu, abagore bibukijwe ko ari bamutima w’urugo. Ngo nibo shingiro ry’imibereho myiza y’umuryango.

Umuryango mwiza ngo n’utarwaza abana indwara z’imirire mibi kandi ukarangwa n’isuku.

Mukakigeri Theresia wo mu mudugudu wa Nsheke akagari ka Nsheke umurenge wa Nyagatare yasaniwe inzu ndetse iranakurungirwa.

SEBASAZA Gasana Emmanuel.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka