Bamwe mu bagenzi babangamirwa n’ingendo iyo abanyeshuri batashye
Abagenzi bategera imodoka muri gare ya Ruhango, baravuga ko mu bihe abanyeshuri bataha, ba nyir’amodoka ngo ntibongera kubaha agaciro nk’ibisanzwe.
Aba bagenzi babitangaje tariki ya 04/11/2015, bwo abanyeshuri bamwe biga mu karere ka Ruhango batangiraga gutaha bagiye mu biruhuko bisoza umwaka.

Nzayisenga Antoine, ni umugenzi twasanze muri iyi gare mu gihe cya saa yine z’amanywa, avuga ko iyo ibihe bya banyeshuri bigeze bataha, abatwara abagenzi batongera kubikoza nk’ibisanzwe, agasaba ko niba abagenzi baba babaye benshi kubera abanyeshuri, bajya batekereza mbere uko abagenzi basanzwe bajya babatwara.
Ati “Dore ubu nageze aha bampa itike ya saa tatu, none buri kanya abanyeshuri baraza bakampindurira itike, ubu bangejeje ku ya saa munani, kandi nabwo nta cyizere cy’uko ndi bugende”.
Uyu mugenzi akavuga ko, abatwara abagenzi bajya bongera imidoka mu bihe by’abanyeshuri, niba bakoreshaga eshatu bakazongera bakazigira eshanu bazirikana ko abagenzi basanzwe batwara, baba bagomba gukomeza gahunda zabo badataye igihe.
Ku ruhande rw’abashinzwe gutwara abagenzi, bo bakavuga ko mu bihe nk’ibi bubaha abanyeshuri cyane, bagasaba abagenzi kujya bihanganira izi mpinduka.
Gakuru Gerald ni umukozi mu modoka zitwara abagenzi, agira ati “Muri ibi bihe abanyeshuri nibo duha amahirwe ya mbere mu bihe byo gutaha, kuko abanyeshuri ni abana bacu, none se tutabitayeho bakarara bararahe?”.

Akavuga buri gihe iyo igihe cy’abanyeshuri kigeze, bagerageza gusobanurira abagenzi basanzwe, kujya bihangana bakagenda mu masaha ya nimugoroba cyangwa bakihangana bakagenda umunsi ukurikiyeho.
CIP Adrien Rutagengwa, ni umuyobozi wa Polisi mu karere ka Ruhango, yasabye abagenzi kujya bihangana ndeste bakanirinda umuntu wese wabatendeka hitwaje ko abagenzi babaye benshi.
Uyu muyobozi kandi akaba yihanangirije abakora umwuga wo gutwara abagenzi, mu bihe by’abanyeshuri kwirinda kuzamura ibiciro.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Uwo mugenzi niyihangane,kuko abanyeshuri baba bakumbuye mu rugo kdi n’ubushobozi bwabo ni bucye