Bamwe mu Bayisilamu bitandukanyije n’ishyirahamwe ryabo AMUR

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ‘declaration’ ryasohotse kuri uyu wa mbere tariki ya 11/03/2013 riravuga ko habayeho impinduka hagati y’ubuyobozi bw’idini rya Islam n’ubw’ishyirahamwe AMUR, ‘Association des Musulmans au Rwanda’.

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’umuhuzabikorwa w’abamenyi b’idini ya Islam mu Rwanda batangije iyi mpinduka, riragira riti “Twebwe mu bamenyi y’idini ya Islam mu Rwanda twakomeje kubabazwa no kuba idini yacu yarabohojwe n’iri shyirahamwe ryitwa AMUR asbl ryubakiye ku bitekerezo by’amateka ya cyera rikabohoza Abayisilamu n’imitungo yacu, ritugira abanyamuryango baryo ku gahato tutabibasabye kandi ngo bikaba ari ukugeza dupfuye.

Bati: “…byatumye duhitamo gutegura gahunda y’impinduka nziza yo gutunganya ubuyobozi bw’idini ya Islam mu Rwanda, no guhindura ayo mateka yaranze ishingwa ry’ishyirahamwe AMUR asbl.”

Iri tangazo risohotse nyuma y’igihe kinini mu idini ya Islam humvikanamo umwuka utari mwiza, ahanini ushingiye ku mitungo y’idini.

Nyuma yaho hagaragariye umwuka utari mwiza mu bayoboke b’iri dini, ikigo k’igihugu gishinzwe imiyoborere RGB, Rwanda Governance Board cyahise gishyiraho komite igomba kugenzura ibibazo birimo kugira ngo bikemurwe.

Mu ngingo ya 4 y’iri tangazo igaragaza impamvu z’iyi mpinduka igira iti “Mu rwego rwo kwimakaza indangagaciro z’umuco Nyarwanda n’uwa cy’Islam, tukaba dusabye ituze ku Bayisilamu aho bari hose mu gihugu kuko basubiranye ibyabo, agaciro n’uburenganzira bwabo. Tukaba dusaba inzego zose bireba ndetse n’uwo ariwe wese ku rwego rwe kubidufashamo.”

Iri tangazo rigizwe n’amapaji 5, rirasaba Abayisilamu kwirinda no kwamagana uwo ariwe wese wabashora mu mvururu, kwirinda amakimbirane n’amacakubiri.

Kigali Today yifuje kumenya icyo ubuyobozi bwa AMUR buvuga kuri iri tangazo ryashyizwe ahagaragara na bamwe mu Bayisilamu ntibyadukundira kuko nimero ya telefoni ya Mufti Gahutu ukuriye Abayisilamu akaba n’umuyobozi wa AMUR itabonekaga.

Eric Muvara

Ibitekerezo   ( 12 )

Uru rwango mufitiye Sheikh Sindayigaya Musa kandi mukomeje kutubibamo kugeza ku rwego rwo gutukana ku mugaragaro no kwifuza ko yapfa turweretse Imana kandi irabazi mwese n’icyo mumuziza iracyizi, twarabisobanukiwe ko mumuziza guharanira no kuvugisha ukuri, ariko Imana izabagaragaza kandi ukuri kuratsinda n’iyo haba nyuma y’igihe naho ikinyoma kiratsindwa n’iyo cyaba kirwanirwa n’abafite imbaraga.Dutinye Imana mubyo tuvuga kuko Abamalayika barabyandika kandi tuzabisanga ku minzani y’ibibi twakoze ku munsi w’imperuka.

mujyanama Hasan yanditse ku itariki ya: 15-03-2013  →  Musubize

Icyo nzicyo ni uko gukunda ubuyobozi ari indwara mbi pe kandi ukunda ubuyobozi wese aba afite inda nini! Agaharanira kuyobora kugirango bimworohera kwigwizaho imitungo y’impfabusa! Nyamara SINDAYIGAYA MUSSA niyo AMUR yasenyuka icyo wowe uzayobora nta mugisha kizagira! Abagukubitiye ku irimbi iyo bakwica tukagukira! Ni gute umuntu w’umusheikh warushwa kwicisha bugufi natwe ba Maamuma?! Ushora umutungo wawe wose n’igihe cyawe cyose mu itangazamakuru, kugambana ndetse n’amatiku?!?!!! Twe abaislam nitwe dufite uburenganzira bwo gusenya AMUR no gushyiraho ikiyisimbura simwe injiji z’abasheikh zitarangwa no kwihangana... ndabatutse kabisa kandi niyo mwapfa mugashira mwa nnkandagirabitabo mwe idini yakomeza ikabaho! Nuru nkanga se ko yayikoreye byinshi hari ingirwa Diplome nk’izo zanyu yagiraga! (ADMIN: Wihangana utambutse iyi Comment ibi byose ni iriya ngegera iri inyuma yabyo! Kutagira gereza we!)

Nzabandora Hamduni yanditse ku itariki ya: 14-03-2013  →  Musubize

NZIKO MWESSE MWANDITSE HANO MURI ABAYISILAM MUTINYE ALLAH MUSUBIRE KURI QURAN NA HADITH TUREKE AMARANGA MUTIMA KUKO ATUGANISHA KUNZANGANO ABAMENYI MUSUBIRE KURI GAHUNDA MWIGISHE ABAYISLAM GUTINYA ALLAH, MUTWIGISHE KUMPERUKA DORE KO YEGEREJE, MUTANGE INGERO NZIZA KANDI MUTWIGISHE UBUMWE AHO KUGIRANGO MUSHAKISHA IGISENYA UBUMWE BWA ISLAM.

Asmat yanditse ku itariki ya: 13-03-2013  →  Musubize

Iyi nkuru ntisobanutse turasaba abanyamakuru ku jya bacukumbura inku mbere yo kuyitangaza . nonese itangazo ko hatagarahazwa uwaritanze turasaba umunyamakuru kujya atangaza inkuru zuzuye kandi turagusa zayicukure neza uyitugazeho none ko tuziko AMUR IHAGARARIYE ABAYISLAMU BO MU rwanda ikaba ntakuru ifite kuri ryo ubwo siryukuri rero cyangwa se ni RGB YARYEJE IBI BYEREKANAKO ICYI ARI IKINYOMA gusa nanone iyo abantu bavuye mubuyobozi bajye bemera kandi bubahe ababasimbuye naho twe abayilamu twemera AMUR KO ARI YO IDUHAGARARIYE

niyonsaba yanditse ku itariki ya: 13-03-2013  →  Musubize

Nkekako ibivugwa muri iyi nkuru biramutse bigezweho byaba ari uburyo bwo gufasha abaislam mu iterambere ryihuse kuko kuyoborwa nishyirahamwe rimwe bituma riryamira ayandi,hakazamurwa ayabasha kuryishikiraho gusa.

Abamenyi(Abashehe) babaislam nibahabwe agaciro!!! maze na Roma Abakaridinale bagiye kwihitiramo Umushumba w’intama za Kirisitu.......
Ntabwo kdi igihugu cyatera imbere gipfundikira ubushobozi bwabize .. mugihe abatabafite baba babarira.

Iwacu iyo ku cyaro babuze ababigisha kubera kudaha abashehe ubwinyagamburiro..... ngo aho boherejwe niho bemerewe kujya gusa...... ngo ntamisigiti bagira ... yewe twumva byinshi bikatuyobera .. ubwose hakabaye hanengwa uwatabaje cyangwa yakabwiwe ngo abo bireba bose abagereho.
Eric yakoze kuhatubera

karisa yanditse ku itariki ya: 12-03-2013  →  Musubize

imna ishimwe kuba tugeze aho abasilam bunva ko tutagomba kuba ingaruzwa muheto zi ishyirahamwe ,amur,ahubwo mwe mukwiriwe gushimwa, ni muturangire uburyo twaruhuka amakimbirane yaranze umuryango wacu, ni ngoma yi igitugu ya gautu , yimakaje icyene wabo ninzangano , mumuryango wacu,no kwigizayo abatavuga rumwe nawe bose,gusa mwabamenyi mwe turabashyigikiye turi inyuma yanyu , imana ishimwe

yanditse ku itariki ya: 12-03-2013  →  Musubize

iyi mpinduka yari ikewe rwose, twari turambiwe amakimbirane yahoraga mubayisilam,agatsiko kabacuruzi kayobowe na muvunangoma abdu, na rwagasana abudul sal ,na khalidi nshuti , wenda twakaruhuka , nigute umuntu ya vuga ngo si nshaka shekh kanaka , gahutu ati nagende , dukeneyeko aba sheikh bitoramo umuyobozi, abasheikh mwize idine mukatuyobora kuko ari byo mwigiye kandi natwe tubari inyuma,umuntu yiyubakira ishuri amur ikaritwara, ya kwiyubakira umusigiti amur ngo nuwanjye, nko kugisenyi biyubakiye ishuri amur iraritwara, muruhengeri nuko , ikigali taju yabutse ciesik amur ngo ni ryanjye ubwose turavahe kujyahe? imana ishimwe kuba aba bamenyi badukijije amur

hassan yanditse ku itariki ya: 12-03-2013  →  Musubize

Ese aba bayisilamu barashaka iki mu byu kuri? Ese imyaka bamaze nibwo babona amakosa ya AMUR! Ko bose bari bahari igihe umwe bari kumwe muri ako gatsiko kabo agurisha ikibanza cy’abaslam akakigurisha gitwaza ko nta numwe nigeze numva abyamagana. Uwasenye umusigiti se we bakoze iki dore ko bari bafite ubuyobozi? Twese tuzi neza ko ibyo dukora ALLAH azabitubaza mbere yo gucira uwariwe wese mbere yo gucira mugenzi we urubanza yajya abanza akicira urubanza! Ese ibyo barega AMUR igihe bari Mu buyobozi ko batayisenye ko ari bwo byari kuborohera? Ibi byose n’inda!

Malcolm yanditse ku itariki ya: 12-03-2013  →  Musubize

Ese aba bayisilamu barashaka iki mu byu kuri? Ese imyaka bamaze nibwo babona amakosa ya AMUR! Ko bose bari bahari igihe umwe bari kumwe muri ako gatsiko kabo agurisha ikibanza cy’abaslam akakigurisha gitwaza ko nta numwe nigeze numva abyamagana. Uwasenye umusigiti se we bakoze iki dore ko bari bafite ubuyobozi? Twese tuzi neza ko ibyo dukora ALLAH azabitubaza mbere yo gucira uwariwe wese mbere yo gucira mugenzi we urubanza yajya abanza akicira urubanza! Ese ibyo barega AMUR igihe bari Mu buyobozi ko batayisenye ko ari bwo byari kuborohera? Ibi byose n’inda!

Malcolm yanditse ku itariki ya: 12-03-2013  →  Musubize

ndunva iyi nkuru iteye urujijo cyane kuki inkuru itavuga aho yavuye n uwayitanze ubwo ni tract kugira ngo tumenye uwo mumenyi uwariwe jye kuko niba we atemera AMUR ndunva atabishyira muri rusangi ntamatora yabaye kugira abasilam babyemeze ndunva abanyamakuru mwashishoza mbere yuko muhamagara nyakubahwa Mufti mwakora itohoza kumpande zombi mbere yuko musohora iyi nyandiko cyari igitekerezo

ELYESS yanditse ku itariki ya: 12-03-2013  →  Musubize

Iyi impinduka iziye igihe. Mubyukuri hakenewe ubwinyagamburiro mukwemera Imana. Kuki Islam iba muri AMUR gusa kandi mubindi bihugu duturanye siko bimeze? Buri umuntu akwiye kwemera Imana uko yabyigishijwe n’uko abyumva.

abdu yanditse ku itariki ya: 12-03-2013  →  Musubize

Abayisiramu bo mu Rwanda leta nitaba maso hagati muribo hazakubamo ikibazo,muri bo haranuka uruntu runtu,bakwiye ingando.

KIMANA yanditse ku itariki ya: 12-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka