Bamwe bagurisha amata yagenewe abana bafite imirire mibi
Ubwo hatangizwa Ukwezi ko Kurwanya Imirire Mibi mu Karere ka Nyagatare, kuri uyu wa 08 Ukwakira, hanezwe ababyeyi bagurisha ibyagenewe kurwanya imirire mibi.
Muri uwo muhango wabereye mu Murenge wa Musheri, bavuze ko ibipimo by’uyu mwaka bigaragaza ko kugwingira biri kuri 36.2%, kuzingama ari 0.9% naho guhorota bikaba ku gipimo cya 0.2% ku bana bapimwe.

Atuhe Sabiti Fred, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, avuga ko uyu mubare ahanini uzamurwa n’abantu baturuka mu tundi turere baje gushaka imibereho muri Nyagatare kuko ari ho haboneka imirimo myinshi ijyanye n’ubuhinzi.
Ariko na none ngo hari abahabwa amata yagenewe abana bafite imirire mibi bakayagurisha aho kuyabaha.
Yihanangirije abafite iyi ngeso, yagize ati “Kubona ushyira mu kabari icyo Leta yageneye umwana wibyariye, ni umwaku witera kandi urahemukira umwana wawe n’igihugu.”
Bamwe mu babyeyi na bo banenga bagenzi babo bagurisha amata bahabwa kugira ngo afashe abana babo gukura neza.
Niyodusenga Seraphine wo mu Mudugudu wa Mugari mu Kagari ka Musheri, avuga ko ababyeyi bagurisha amata ahabwa abana badindiza gahunda yo kuzamura imirire y’umwana. Ikindi ngo aba abangamiye uburenganzira bw’umwana kuko arya ibyakamutunze.
Ati “Umwana ubyaye uba ugomba kumukunda kandi wanezezwa n’uko afite ubuzima bwiza. Abagurisha amata Leta ibaha babangimira uburenganzira bw’abana kandi bakwiye ibihano.”

Uyu ubaye umwaka wa gatatu mu Karere ka Nyagatare abana bafite imirire mibi batangiye kgenerwa amata.
Umwana wagaragaweho imirire mibi agenerwa litiro ya buri munsi kugeza nibura ku mezi 6 ku nkunga ya LODA. Muri uyu mwaka abana bari muri iyi gahunda mu karere kose ni 487.
Mu gutangiza ukwezi ko kurwanya imirire mibi, ababyeyi bigishijwe gutegura indyo yuzuye, bakangurirwa kugira akarima k’igikoni ndetse abana bahabwa amata.
Muri uku kwezi, abana bari munsi y’imyaka 5 bazapimwa kugira ngo hamenyekane abafite ibibazo by’imirire mibi bagenerwe amata.
Ohereza igitekerezo
|