Bamusanze amanitse mu mugozi yapfuye
Ndutiye Thoegene wari utuye mu mudugudu wa Muhororo mu kagari ka Mubuga mu murenge wa Gihombo bamusanze mu mugozi yapfuye.
Uyu mugabo Ndutiye wari ufite imyaka 63 y’amavuko yabonywe n’umuhungu we ubwo yari amushyiriye ibyo kurya mu nzu ye asanga ari amanitse mu mugozi yapfuye bigaragara ko ashobora kuba yuririye ku isekuru.

Ibi bikaba byabaye kuri uyu mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 2 Ugushyingo 2015, muri uyu murenge wa Gihombo mu karere ka Nyamasheke.
Nk’uko bitangazwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Gihombo, Nshimiyimana Jean Damascene, ngo uyu Ndutiye Theogene yari asanzwe yibana mu nzu wenyine kuko abana be bose bamaze gushaka ariko ngo abana be bakajya bamuzanira ibyo kurya, akaba ari nabwo baje gusanga amanitse mu mugozi yapfuye.
Agira ati “Uyu mugabo nta mugore afite kuko yapfuye, umuhungu we yamuzaniye ibyo kurya asanga urugi rukinze akomanze abura umukingurira, niko guhirika urugi agezemo asanga umubyeyi we amanitse mu mugozi bigaragara ko ashobora kuba yifashishije isekuru ngo agere mu mugozi, ahita ahuruza ubuyobozi”.
Nshimiyimana avuga ko uwapfuye asanzwe avugwaho kugira ibibazo byo mu mutwe, kubera yanduye agakoko gatera SIDA kuko n’umugore we ari SIDA yamwishe, bikaba ngo byatumaga buri gihe abaho asa n’uwihebye.
Agira ati “Uyu mugabo yasaga n’ufite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe ngo kuva yamenya ko afite agakoko gatera SIDA byaramuhungabanyije cyane ku buryo yasaga nk’umuntu wihebye kwiyakira byaramunaniye, kandi n’umugore we nicyo cyamuhitanye”.
Umurambo wa Nyakwigendera Ndutiye Theogene wajyanywe muri iki gitondo mu bitaro bya Mugonero ngo ukorerwe isuzuma kugira ngo hamenyekane icyamuhitanye, inzego z’umutekano zikaba zigikomeje iperereza ngo hamenyekane icyamwishe nyakuri.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
muduhe nokumakuruyanoresi
Ese Kwiyahura niwo muti w,ibibazo iyo umuntu yanduye yitezi mbere akaramba
nizereko mbere yo kumushyingura babanjye gukubita umurambo ngo niko bigenda
ariko ibintu byo kwiyahura ko bikomeje kwiyongera kwisi bimeze bite
ariko ibintu byo kwiyahura ko bikomeje kwiyongera kwisi bimeze bite