Bamporiki yasobanuye impamvu yasuye Idamange

Uwitwa Idamange Iryamugwiza Yvonne ukekwaho ibyaha by’Ingengabitekerezo ya Jenoside no guteza imvururu muri rubanda, yavuze ko Umunyamabanga wa Leta(Minisitiri) muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Edouard Bamporiki yamusuye mu rugo inshuro ebyiri ari ku wa Kane no ku wa Gatandatu mbere y’uko atabwa muri yombi.

Mu mashusho ya Idamange yatangajwe ku mbuga nkoranyambaga, Idamange avuga ko yanze kumvira ibyo Bamporiki yamusabaga gukora kuko binyuranyije n’umurongo uwo mugore yiyemeje.

Hon Bamporiki Edouard
Hon Bamporiki Edouard

Minisitiri Bamporiki amaze kubona ayo mashusho(video) ya Idamange, yashubije uwari wayashyize kuri Twitter ko yasuye Idamange nk’inshuti y’umuryango bamenyanye kuva kera(muri 2003), akaba ngo yari agiye kumugira inama.

Bamporiki yagize ati "Zari inshingano zanjye nk’umunyamategeko nkaba n’inshuti y’umuryango, kumwibutsa ibyaha n’ibihano nk’uko biteganywa n’amategeko, ibyo nabikoze mbyishimiye. Bitabaye ibyo igihe namaze mu ishuri ry’amategeko cyaba cyarabaye impfabusa, twamenyanye (na we) kuva muri 2003."

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ku gicamunsi cyo ku wa mbere tariki 15 Gashyantare 2021, ko rwataye muri yombi Idamange Iryamugwiza Yvonne kubera kumukekaho guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.

Nyuma y’amasaha make Komisiyo yo kurwanya Jenoside(CNLG) na yo yahise yongeraho ko Idamange agomba gukurikiranwaho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Polisi y’u Rwanda yo yatangaje ko Iryamugwiza yakomerekeje umwe mu bashinzwe umutekano akoresheje icupa yamuteye mu mutwe.

Abantu b’ingeri zitandukanye bari bamaze igihe bamagana Idamange bamubwira ko ibyo avugira kuri YouTube bihanwa n’amategeko y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

asie sikia la mkuu huvunjika mguu

Butera ISSA yanditse ku itariki ya: 16-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka