RIB yataye muri yombi Idamange

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Gashyantare 2021 rwataye muri yombi Idamange Iryamugwiza Yvonne ukekwaho guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.

Idamange Iryamugwiza Yvonne
Idamange Iryamugwiza Yvonne

Umuvugizi w’umusigire wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yemereye Kigali Today aya makuru, yirinda gutangaza byinshi ku itabwa muri yombi rya Idamange kugira ngo bitabangamira iperereza.

Uyu mugore kuri ubu ufungiye kuri sitasiyo ya RIB i Remera mu Mujyi wa Kigali atawe muri yombi nyuma y’uko yari amaze iminsi agaragara ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri YouTube avuga amagambo benshi bamaganiye kure bamushinja gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda no guharabika ubutegetsi buriho mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

Abantu nkabo muriki gihe ntabwo narinziko bagihari pe ahubwo RIB imukatire urumukwiye kandi ubwo barebe neza hari nabandi babirinyuma

Alias yanditse ku itariki ya: 17-02-2021  →  Musubize

Abantu ntubafata uko ushatse

Haragera igihe ikibyimba kigaturika

Mukarugamba odelie yanditse ku itariki ya: 16-02-2021  →  Musubize

Ubundi mu muco nyarwanda ntawakwishimira ko mugenzi we yahura n’ikibazo ariko rero uyu muvandimwe nkurikije ibyo yavugaga wabonaga yifuza gufungwa ikindi murebe neza anapimwe kubinyanye mubuzima bwo mu mutwe .

Teta yanditse ku itariki ya: 15-02-2021  →  Musubize

Ariko se Teta; urabona ko iyo umuntu avuze igitekerezo cye cyane cyane mu kunenga, aba agomba gupimwa mu mutwe,none se uzavuga ibyo ateketeza wese bazajugunye muri gereza ? Menya ko icyo nita ukuri wenda wowe siko ubibona.Nawe birashoboka ko icyo wita ukuri nshobora kubibona ukundi. Abantu impamvu dutandukanye n inyamaswa n uko tubona ibintu différement. Letantawe utakwifuza ko yadukorera ibyiza, zriko irimo abantu bafite zmarangamutima wenda n ubusambo cg ubugome. Leta ni wowe, ni njyewe, ni bariya. Nta hantu wabona ikintu cyitwa leta wahagarika hariya nk uko wahagarika igare... nz Idamage rero ni Leta.nibareke avuge kandi hari benshi babyumva nkawe(ese urabona gutandika amagufa mu ma étagère bikwiye)?
Sinabura kugushimira comment yawe irimo kwerekana ko wubaha( ntabwo utukana)

Bazatsinda yanditse ku itariki ya: 17-02-2021  →  Musubize

Erega ubusanzwe umuyobozi aba ahagarariye abo ayobora,yakagombye kubatega amatwi akagorora ibigoramye maze abaturage ntibamutinye ahubwo we akabatinya kuko nibo akorera.UMWAMI ati:Aho kwica GITERA mwice ikibimutera.

Mwiriwe , amakuru se yarari ku Gihe ko yavuganga ngo yiyahuye .

Alias yanditse ku itariki ya: 15-02-2021  →  Musubize

Ariko RIB nibe maso, hari abirirwa bakinisha abana muri za serie babakinisha ibyo gusambana, Rib nize kuri youtube kuburyo twajya tuyiha link nkizi....babonye ari icyaha bakababaza. Ariko abapfobya ntabwo byari bikwiye gufata 14 days muri iyi si ya 2021, kuko ikibazo kiba cyahinduye isura.

John yanditse ku itariki ya: 15-02-2021  →  Musubize

Nukuri abantu babikora RIB nibahagurukire

Rukonda Egide yanditse ku itariki ya: 16-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka