Bakoresha ibihumbi 20Frw kugira ngo bagere ku kerere

Abatuye Umurenge wa Mutuntu muri Karongi, bakoresha ibihumbi 20Frw kuri moto, kugira ngo bagere ku biro by’akarere kuko nta modoka ihagera.

Isantere ya Manje ni imwe mu zikomeye zigize uyu Murenge, igaragaramo ibikorwa birimo iby’ubucuruzi, ibigo by’amashuri n’ivuriro.

Abatuye isantere ya Manje bakoresha agera ku bihumbi 20Frw kugira ngo babashe kugera ku biro by'Akarere.
Abatuye isantere ya Manje bakoresha agera ku bihumbi 20Frw kugira ngo babashe kugera ku biro by’Akarere.

Ariko abayituye n’abayikoreramo bavuga ko iyo bashatse kugira aho berekeza kubera akazi kabo bitaborohera kuko nta modoka ihagera bagasaba ubuvugizi ngo babone imodoka ihagera.

Aba baturage bavuga ko imodoka ziturutse i Kigali zigarukira mu Murenge wa Nkomane wo mu Karere ka Nyamagabe uhana imbibe n’uyu wa Mutuntu. Naho izivuye mu Mujyi wa Karongi zikagarukira ahitwa mu Gisovu mu Murenge wa Twumba.

Mudaheranwa Paulin ucururiza muri iyi santere, avuga ko bituma ukeneye gukora urugendo arara agenda kugira ngo abashe kugera aho ategera, cyangwa kugira ngo ahave asubira aho yaturutse.

Agira ati “Wenda umuhanda wacu si mwiza cyane, ariko yaba imodoka ya Coaster cyangwa bisi ya Onatracom yacamo.

Kuva hano ngo ugire aho ugera ni ikibazo, ibi bikatubangamira mu kazi kacu ka buri munsi ndetse gutera imbere ntibyoroshye. Kugera ku biro by’Akarere uhakeneye serivisi baguca ibihumbi 20 kuri moto.”

Ruzigana Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mutuntu ahamya ko kuba nta modoka itwara abagenzi igera muri iyi santere bikomje kubangamira iterambere ry’Umurenge.

Ati “Tukomeje gusaba Akarere ubuvugizi nibura ngo tubone imodoka ya Onatracom igera hano, kuko urabona ni ahantu hari umutekano, ibikorwa bitandukanye ariko bikabangamirwa no kuba ntawe tutagira linye (Ligne), ibi bikabangamira iterambere ry’abaturage bacu.”

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu, Bagwire Esperance, avuga ko bagiye gukora ubuvugizi bakaganira n’ikigo cy’ubwikorezi cya ONATRACOM, kugira ngo kbe cyagena imodoka izajya igera muri kariya gace abagatuye bave mu bwigunge.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

UBUNDI UMURENGE WA MUTUNTU NA RUGANDA UKWIRIYE AMA FOREST ABANTU BAKAWIMUKA REBA UVAKUMUKUNGU KUGERA INGANGE MWIHANGANE IMIHANDA IPFABURIMUNSI KUKO NARETANTIYANZE INYUNGU MVUKA MUKAGALI KA MURENGEZO ARIKO NTAKIGENDA NAKUYEMO AKANGEKARENGE Ahhhhh!! ?? HANTEYE UBWOBA

HABIMANA yanditse ku itariki ya: 8-10-2017  →  Musubize

ndasaba umuyobozi ushinzwe ubukungu mukarere kakarongi azakore urugengo shuli byibuze arebeko niyomihanda bavuga abaturage babasha kuyikorera neza kugirango imodoka nigeramo itazahangirikira.

KETTY yanditse ku itariki ya: 22-03-2016  →  Musubize

ONATRACOM harya iracyabaho? NIbwira ko yahindutse ikindi kigo,yo nka ONATRACOM ntibaho

CICERON yanditse ku itariki ya: 22-03-2016  →  Musubize

yoooooh,abayobozi guhera k’umudugudu kugeza ku karere babanze nabo ubwabo bakoreshe imiganda ku imihanda minini n’imito mbere yogutegereza ubufasha bwa Leta.

Babanze birememo imbaraga(kuko iyo imbaraga zikoreshejwe neza abantu bagera kubyo bashaka) n’icyizere kuko imihanda niba itunganye hazavamo ba rwiyemezamirimo(Entreprenuers) mubahatuye hanyuma mugihe gito imodoka zizaba ari nyinshi kandi nabagenzi ari benshi.murakoze

Geoffrey Dereva yanditse ku itariki ya: 22-03-2016  →  Musubize

Yewe uwo murenge wa mutuntu nuwa ruganda aho muri karongi abanyamakuru muzahasure murebe namwe. Nimwe bavugizi dusigaranye naho ubuyobozi ntiburenga i rubengera wagirango karongi igizwe n, imirenge ibiri gusa Gitesi na Rubengera.

fifi yanditse ku itariki ya: 22-03-2016  →  Musubize

Muhumure Nyakubahwa nasoma iyi nkuru azabubakira umuhanda.

hubert yanditse ku itariki ya: 21-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka