Bakeka ko icyishe umuforomo ari Kanyanga abandi amarozi
Ngoyabahizi Viateur umuforomo mu kigo nderabuzima cya Nyarubuye nyuma yo kugwa mu muhanda mu ijoro rishyira 06/11/2015 agapfira mu bitaro bya Kirehe bakeka ko yishwe na Kanyanga abandi amarozi.
Abaganiye na Kigalitoday bemeza ko uwo muforomo yakundaga inzoga bagakeka ko zaba nyirabayazana y’urupfu rwe abandi bagakeka ko yaba yarozwe.

Umuturage wo mu kagari ka Nyarutunga mu murenge wa Nyarubuye utashatse gutangaza amazina yagize ati “asanzwe anywa inzoka zikaze zirimo na Kanyanga niyo mpamvu umuntu atabura gukeka ko arizo yari yanyweye kandi tunatabara humvikanaga umwuka wazo”.
Ruhezamihigo Emmanuel Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyarutunga avuga ko basanze yaguye mu muhanda agana aho yari acumbitse bakimugeza mu bitaro bya Kirehe ahita apfa.
Avuga kandi ko n’ubwo yamenye amakuru bitinze yumvise bamwe mu baturage bavuga ko yaba yari yanyweye inzoga nyinshi abandi bamubwira ko yaba yarozwe.
Ati “Uwo muforomo basanze yaguye mu muhanda ku bw’amahirwe imodoka itwara abarwayi iza kuhanyura bakimugeza mu bitaro bya Kirehe ahita ashiramo umwuka.
Arongera ati “Biravugwa ko yaba yishwe na kanyanga kuko asanzwe anywa inzoga cyane abandi bavuga ko yaba yazize uburozi kuko uburyo yapfuye bwatunguranye twe ntacyo twakwemeza muri ibyo byose byamenywa n’abaganga”.
Mukakarori Espérance umuturanyi w’uwo muforomo avuga ko ari mubatabaye mbere.
Ati “Twamusanze mu muhanda ahirita bigaragara ko yenda gushiramo umwuka,ibyo kunywa byo birashoboka ko yari yanyweye gusa byamenywa na muganga, sinahamya rero ko ari inzoga zamwishe cyangwa uburozi”.
Ruhezamihigo Emmanuel asaba abaturage kugabanya inzoga baharanira kurinda ubuzima bwabo.
Ati “ Bivugwa ko izo nzoga za kanyanga zitemewe arizo yaba yazize niyo mpamvu abaturage barinda ubuzima birinda inzoga zitemewe ndetse bakagabanya n’inzoga izarizo zose kuko zigira ingaruka k’ubuzima”.
Ngoyabahizi Viateur ukomoka mu murenge wa Busogo mu karere ka Musanze yari umuforomo mu kigo nderabuzima cya Nyarubuye, akaba yashyinguwe kuri uyu wa07/11/2015 mu irimbi rya Nyakarambi.
Servilien Mutuyimana.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|