Bajya mu muhanda kubera amakimbirane arangwa mu miryango yabo

Bamwe mu bana bajya mu muhanda baravuga ko babiterwa no kutumvikana kw’ababyeyi babo, bigatuma bayijyamo kuko ari ho babonera amahoro.

Umwe mu bana uri mukigero k’imyaka 12 ukomoka mu Karere ka Rubavu, avuga ko nyina yirirwaga arwana na se bigatuma nta wubasha kwita kubana ahubwo bakaburara bakanabwirirwa.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y'abaturage muri MINALOC, Alivera Mukabaramba, avuga ko iki kibazo cyahagurukiwe.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri MINALOC, Alivera Mukabaramba, avuga ko iki kibazo cyahagurukiwe.

Agira ati “Nahise mva murugo nza nitendetse ku ikamyo ingeza i Kigali maze nshaka indi ingeza hano mu Karere ka Bugesera, nkaba nirarira kurubaraza rw’aya maduka.”

Undi uvuga ko ababyeyi be bimukiye i Bugesera, bahageze baratandukana ise yishakira umugore w’Umurundi na ashaka undi mugabo agahora anyurukana, ari nabwo yahise ajya mu muhanda.

Ababyeyi bagenda mu masantere atandukanye yo muri aka karere, bavuga ko babangamirwa n’aba bana, nk’uko bivugwa na Urimubenshi Idephonse.

Ati “Njye ndi umuzamu hano mu mujyi wa Nyamata, aba bana bakorana n’abajura aho usanga bagenda bareba aho abazamu basinziriye maze abo bajura bakaza kwiba. Iki n’ikibazo dufite dusaba ubuyobozi ko bwakidukemurira.”

Uwitwa Murekeyisoni Jeanne avuga ko aba bana bazavamo abajura bakomeye, kuko n’ubundi iyo ucunze gato ushiduka bakwibye.

Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Dr Alivera Mukabaramba, avuga ko hari gahunda yo guhana ababyeyi bafite abana mu mihanda.

Ati “Bigaragara ko hari ababyeyi babigiramo uruhare kugira ngo abana bajye mu mihanda gusabiriza, Leta igiye gukora ibishoboka byose iki kibazo kikaranduke burundu kuko ntibyumvikana ukuntu umubyeyi aryama atazi aho umwana we yaraye.”

Iki kibazo cyagarutsweho n’abayobozi bakuru b’igihugu, mu mwiherero uheruka kubera i Gabiro mu Karere ka Gatsibo, aho Perezida Kagame yatunze agatoki inzego zibishinzwe kutagira icyo zigikoraho kugira ngo kirangire burundu.

Ibitekerezo   ( 1 )

ntuye inyamata bugesera mfite impungenge ko uwanjye nawe azahura nicyo kibazo nyuma yamakimbirane yaturanze umudamu ahitamo kujya kwibana muri geto ndetse akaba yokipwe numugabo utuye kariyeri/bugesera arinaho bamenyaniye nakomeje kumenya amakuru yuko rimwe narimwe uwo mwana wanjye ahura ningorane zitandukanye ariko kuberako ataruzuza imyaka nabuze uko mbigenza NAGERAGEJE GUSHAKA UKO UWO MUGORE WAHOZE ARUWANJYE NAMUGARURA TUGASHIRA HASI IBYAGIYE BIDUTERANYA CYANEKO TWABAGA TWUBATSE KUNSHUTI MBI BYARANANIRANYE kuberako yitwazako tutari twagasezeranye nibyinshi nababwira gusa umwanya nimuke numelo de tel 0783213584 iki nicyorezo cyadutse ibugesera mudakumiriye vuba twashiduka abana buzuye imihanda kubera udutsiko twabagore bumva basenya ingo za bagenzi babo batumwe nabandi bagabo babanyamafaranga mudukorere ubuvugizi mukeneye amakuru nayabaha.

jado yanditse ku itariki ya: 5-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka