Bajya gusezerana n’abagore babo barabanje kubana nabo kugira ngo babagerageze

Bamwe mu basore ndetse n’abagabo bo mu murenge wa Butaro, mu karere ka Burera, bashaka abagore ariko ntibajye gusezerana nabo byemewe n’amategeko kugirango babanze babane nabo barebe niba bahuza.

Umurenge wa Butaro uherereye ahantu h’icyaro. Abagabo n’abasore baho twaganiriye bavuga ko abakora ibyo baba bashaka kureba imyitwarire y’abagore bashatse, bareba niba bahuza mu bitekerezo.

Nyuma y’igihe runaka iyo basanze bahuza bajya gusezerana imbere y’amategeko.

Bunani Jean Bosco, umwe muri abo bagabo twaganiriye, avuga ko umusore ashobora gushaka umugore bakamarana imyaka igera kuri ibiri batarasezeranye byemewe n’amategeko. Iyo myaka iyo ishize umugabo akabona uwo mugore batumvikana aramwirukana ntibabe bagisezeranye.

Agira ati “…ugomba “gutestinga” (kugerageza) wabona imitwe iri guhuza mukabona kujya gusezerana…iyo binaniranye ni ukumureka…imyaka ibiri umuntu uzagutesha umutwe uba wamubonye. Iyo wamubonye ukabona utazabana nawe ni ukumureka.”

Akomeza avuga ko aho kugira ngo abane n’umugore uzamusubiza inyuma mu iterambere yamwirukana akazashaka undi bahuza, bagakorana bagatera imbere.

Gusuzugura

Undi mugabo mubo twaganiriye witwa Bizimana Innocent, ahamya ko, muri Butaro, iyo umusore aramutse asezeranye n’umukobwa byemewe n’amategeko mbere y’uko babana bituma iyo bageze mu rugo umugore usuzugura umugabo. Ngo abagore bishyira mo iby’uburinganire bagasuzugura abagabo.

Agira ati “Iyo mwagiye gusezerana hano ku murenge nta gaciro uba ugifite mu rugo weho mugabo. Ahubwo ibyiza ni uko mwabyarana wamara kumumenya neza, gahunda ze afite, ukabona ubuza gusezerana nawe!

Turabyarana noneho iyo ari umugore muzafatanya urugo uba wamubonye. Iyo mutazafatanya urugo nabwo uba wamubonye, uhitamo kumusezerera agataha ugashaka undi…”.

Akomeza avuga ko iyo umugabo yirukanye umugore we barabyaranye abana, icyo gihe umugabo ngo niwe umenya abo bana.

Abo bagabo n’abasore twaganiriye bakomeza bavuga ko muri Butaro iyo umukobwa ari kurambagizwa yiyorobeka, ntiyerekane imico ye yose.

Mu karere ka Burera hakunze kugaragara imiryango isezerana byemewe n'amategeko yari imaze imyaka ibana.
Mu karere ka Burera hakunze kugaragara imiryango isezerana byemewe n’amategeko yari imaze imyaka ibana.

Abenshi mu basezerana bitemewe n’amategeko baba bakiri bato mu myaka kuburyo hari ababa batarageza ku myaka 21 yo gushinga urugo yemewe mu Rwanda.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwashyizeho itegeko ko abazajya babana bitemewe n’amategeko bazajya bacibwa amande y’amafaranga ibihumbi 20.

Ibyo ariko ntibibuza ko bamwe mu basore bo muri Burera bashaka bitemewe n’amategeko kuko mu mirenge itandukanye yo mu karere ka Burera hakunze kugaragara imiryango myinshi isezerana imbere y’amategeko yari imaze imyaka runaka ibana bitemewe n’amategeko.

Norbert Niyizurugero

Ibitekerezo   ( 4 )

Ikibazo ni uko Abakobwa b’aho i Burera batari babona independance finaciere! Uramutse wifite, nta mugabo wakugaraguza agati bene ako kageni!

loyale yanditse ku itariki ya: 26-02-2013  →  Musubize

Mukomeje kubangamira igitsina gore, rwose ubuyobozi bubihagurukire, kukise umugabowe atabera umugoreikobazo, icyambere ni urukundo no kubahana.

Alphinsine yanditse ku itariki ya: 22-02-2013  →  Musubize

jyewe mbona iyo myaka baba bari mwisuzuma abagore nabo baba babimenye bagakomeza kubitwraho neza kugeza igihe bazasezeranira nabo bagabo babo

boni yanditse ku itariki ya: 21-02-2013  →  Musubize

Kuki se abagore bo batareba ko bazahuza n’abo bagabo? Mukomeje kubaryamira!

Ngenzi yanditse ku itariki ya: 19-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka