Baje kwiba babuze uko biba baha umwana ibinini 42 abimirisha amavuta y’ubuto

Mbonabucya Claveur utuye mu murenge wa Kigina mu karere ka Kirehe aratangaza ko nibura buri kwezi haza abajura bakiba ibintu biri mu gikoni none ubwo baheruka baraje bagirira nabi umwana wari mu rugo.

Tariki 06/10/2012 ngo abantu babiri batazwi baje mu rugo kwa Mbonabucya ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice za nimugoroba bafungirana umwana witwa Yvette Uwanyirigira wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza batangira kumukubita bamwaka imfunguzo z’icyumba uyu mugabo araramo.

Umwana yarazibimye batangira gukubita uwo mwana bamutegeka kunywa ibinini 42 byo mu bwoko bwa Amoxicillin byari ku meza bamutegeka kubimirisha amavuta y’ubuto. Ibyo binini byari aho kuko uyu mwana yari arwaye inkorora.

byose ngo byabaye bagiye mu bukwe; nkuko uyu mugabo abivuga. Ngo uyu mwana baje kumujyana kwa muganga amarayo amasaha 24 nyuma yaho aza gukira.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kigina buvuga ko bugikurikirana ikibazo cy’abantu bakora bene ibi kuko ngo akenshi usanga ari abajura baba bashaka kwiba, aho bavuga ko bagomba guca ubujura bwagaragara muri uyu murenge.

Grégoire Kagenzi

Ibitekerezo   ( 1 )

mwiriwe nabasabaga ko mwajya mushyiraho na makuru yomumahanga murakooze

ukundwa kevin yanditse ku itariki ya: 17-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka