Bahuguwe kuba abahuza mu gukemura amakimbirane

Umuryango Never Again Rwanda (NAR) uhugura urubyiruko rwo mu Karere ka Huye ruhuza abafitanye amakimbirane, rukabafasha kuyakemura mu mahoro.

NAR yatangiye iki gikorwa mu 2014 ihugura urubyiruko 500 mu Turere twa Huye, Gisagara, Nyamagabe na Nyanza.

Never Again yahuguye abagera kuri 500 ku guhuza abantu bakabafasha gukemura amakimbirane mu mahoro.
Never Again yahuguye abagera kuri 500 ku guhuza abantu bakabafasha gukemura amakimbirane mu mahoro.

Mariane Niyitegeka ni umwe bahuguwe, avuga ko batangiye gukora akazi k’ubukorerabushake kandi babikora neza. Atanga urugero rw’umugore n’umugabo baturanye bahoraga bashyamirana, azaka kubafasha kongera kumvikana.

Agira ati “Akenshi ntibitworohera gukora uyu murimo, ariko tubifashijwemo n’Imana turabishobora, kuko tuba tubona muri sosiyete tubamo hari ibigenda bipfa. Iyo hari ibikemutse kubera njyewe, bintera imbaraga zo gukomeza.”

Angélique Uwamahoro nawe avuga ko hari umukecuru baturanye utarumvikanaga n’umwuzukuru we, kuko yamutumaga ntabanguke aho atahiye akamukubita.

Eric Mahoro ati "Tugenda tubigisha duhereye ku bibazo bahura na byo."
Eric Mahoro ati "Tugenda tubigisha duhereye ku bibazo bahura na byo."

Ati “Negereye uwo mukecuru mwumvisha ko guhora akubita umwana ntacyo bizamara uretse kumumugaza. Ubu ntakimukubita kandi n’umwana ntakimusuzugura.”

Gusa uyu mukobwa w’imyaka 21 atekereza ko amahugurwa bahawe adahagije, kugira ngo babashe gufasha abantu banyuranye. Ati “Nkanjye ndacyari muto. Nko gufasha umugore n’umugabo bashyamiranye cyangwa abapfa amasambu numva bindenze.”

Eric Mahoro umuyobozi Never Again Rwanda, avuga ko uru rubyiruko rwahuguwe ku gutega amatwi, uko begera abantu bafitanye amakimbirane, guhumuriza no kugerageza kugira inama umuntu usanze mu bibazo.

Kandi ati “Kubahugura ntibyarangiye, tunababa hafi. Bazajya bongererwa ubumenyi bakurikije ibibazo bagenda bahura na byo. Uburyo bigamo ni ubwo kwiga ukora.”

Imvano yo kubahugura kandi ngo ni ukuba barakoze ubushakashatsi, bagasanga muri turiya turere bakoreramo hari ibibazo by’amakimbirane ashingiye kuri jenoside no ku gusaranganya imitungo.

Guhitamo kwigisha urubyiruko byo ngo ni ukugira ngo babe umusemburo w’impinduka aho batuye, kuko batazajya kwigisha abantu kwitwara neza bo bitwara nabi.

Naho ku bijyanye n’umusaruro uva muri ubu buryo bwo gukemura amakimbirane, abayobozi b’ibigo birimo abanyeshuri na bo bahuguwe bahamya ko yagize akamaro kuko ubu batagikemura ibibazo byinshi bivuye mu banyeshuri. Ngo abahuza barabikemura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

kubana mu mahoro tubyimakaze maze tubeho mu bufatanye dore ko amakimbirane asenya

Buriza yanditse ku itariki ya: 24-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka