Bahisemo kugaruka iwabo kuko amahanga ngo ahanda

Abanyarwanda bavuye muri Congo batangaje ko kuba mu mahanga ntaho bihuriye no kuba mu gihugu cyawe kuko iyo babaga ngo ni mu mashyamba byumvikana ko badafite ubwisanzure.

Gasore Amani avuga ko nubwo bari batuye mu mashyamba na ho batari bahafitiye amahoro kuko ngo bahora bahigwa n’imitwe yitwaje intwaro muri icyo gihugu bavuga ko ngo bazaruhuka ari uko Abanyarwanda barangiye muri Congo.

Abanyarwanda 19 bageze mu Rwanda kuri uyu wa 23/01/2014 bakinjirira mu karere ka Rusizi baje basanga abanda 26 baraye bageze mu Rwanda bavuga ko kuba bageze mu gihugu cyabo byabashimishije kuko ngo batazongera kwihisha mu mashyamba.

Mukashema Francoise avuga ko bimwe mu byatumaga badaha harimo ibihuha by’iterabwoba ndetse ababakuriye bakababuza kugaruka mu Rwanda babizeza ko bazataha ku mbaraga zabo.

Abanyarwanda batahutse bavuze ko amahanga ahanda.
Abanyarwanda batahutse bavuze ko amahanga ahanda.

Aba banyarwanda batahutse barakangurira bagenzi babo kugaruka mu rwababyaye bakareka kwirirwa biruka mu mashyamba kandi igihugu cyabo gitekanye.

Abakigendera ku bihuha bibaca intege ngo ntibatahuke babahaye ubutumwa bubabwira ko bakigera mu Rwanda bakiriwe neza ndetse bahabwa n’ibiryo bizabatunga amezi 3 bivuze ko ngo umuntu ataguha ibiryo narangiza ngo akugirire nabi.

Aba banyarwanda bose uko ari 45 baturutse bice bitandukanye muri Kivu y’amajyaruguru n’amajyepfo bavuze ko impuhwe bakiranywe ngo batarazibona ahandi aho bavuga ko batakwifuza gusubira muri Congo ukundi.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nubundi bari baratinze kuko igihe twabakanguriye gutaha ni kera kandi nizere ko bazasanga bari baribeshye kuguma mu mashyamba

jina yanditse ku itariki ya: 23-01-2014  →  Musubize

mu Rwanda ni amahoro ahubwo nabasigayeyo nibatahe ku neza nababafata bugwate bareke abana batahe iwabo erega ntakiza kishyamba habe na gato. abatahutse bose babayeho neza usibye abakomeje kwinangira imitima ariko nabo niko baba bafite ibyo bikeka.

Simon yanditse ku itariki ya: 23-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka