Bahisemo gusigasira iterambere ryagezweho
Urubyiruko rwibumbiye mu ihuriro ry’ imiryango y’urubyiruko itegamiye kuri Leta, ruratangaza ko rwiyemeje gusigasira iterambere ryagezweho na bakuru babo mu Rwanda.
Byatangajwe na Hategekimana Richard umuyobozi w’iri huriro kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Ukwakira 2015, nyuma y’igikorwa abanyamuryango b’iri huriro bakoze cyo gusiga amarange mu ishuri rya Kacyiru II riherereye mu Murenge wa Kacyiru mu Karere ka Gasabo.

Hategekimana yatangaje ko hari byinshi bakuru babo bitanze bakageraho birimo imiyoborere myiza, mu butabera, mu burezi no mu bikorwa remezo, akaba ariyo mpamvu nabo bafashe iyambere mu kubisigasira no kubirinda kugirango bitazahungabanywa n’uwo ariwe wese.
Yagize ati “Bakuru bacu baduhaye urugero bafata intwaro barwanira igihugu barakibohora, ubu kiratekanye kandi bamaze no kukigeza ku iterambere rigaragarira buri wese ndetse no mu ruhando rw’amahanga u Rwanda nturukireberwa ku bwicanyi, ahubwo rurareberwa ku iterambere ryihuta.”

Yakomeje agira ati “Ibi byose bikwiye gusigasirwa bikarindwa, kandi urubyiruko tukabifatiraho dukomeza gutera ikirenge mu cya bakuru bacu, kugirango iterambere rikomeze kwihuta kandi rigere hose no kuri bose.”
Rukundo Vincent umuyobozi w’iri shuri uru rubyiruko rwasizemo amarange, yashimiye cyane runo rubyiruko kuri iki gikorwa cy’urukundo babagaragarije, anabashimira ku butumwa bwo gukunda igihugu basigiye barumuna babo, bakiga muri iri shuri.
Ati “Iki gikorwa uru rubyiruko rudukoreye ni igikorwa cy’indashyigirwa , kandi gisigiye ishusho nziza barumuna babo, kuko babonye ko bagomba kujya basubiza amaso inyuma bakagira icyo bafasha barumuna babo, kugirango bazabashe kwigeza aho bakuru babo bageze.”

Ndiyunze Ignace umwe mu bayobozi b’abanyeshuri muri iri shuri, nawe washimiye cyane uru rubyiruko ndetse akanabizeza ko nabo bazakomeza kuzirikana iyi neza ndetse bakazanayitura abandi uko bazashobora kose.
Iri huriro rifite gahunda yo gukomeza ibyo bikorwa mu turere twose, aho bazafatanya n’abaturage mu gusukura inzibutso za Jenoside yakorewe abatutsi, banabahugura ku bikorwa by’iterambere.
Roger Marc Rutindukanamurego
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Richard turakwemera komereza aho tukuri inyuma