Bahawe umunsi ntarengwa wo kuba bageze mu gakiriro

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro burasaba abanyamyuga bagikorera hirya no hino gusanga abandi mu Gakiriro ka Gahanga bitarenze tariki 22 Mata 2016.

Byavugiwe mu kiganiro ubuyobozi bw’aka karere bwagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 20 Mata 2016, ubwo basobanuraga aho igikorwa cyo kwimurira abanyamyuga mu Gakiriro ka Gahanga kigeze cyane ko hari bamwe batangiye kuhakorera.

Agakiriro katangiye gukora ariko bamwe ntibarumva ibyo kujya kugakoreramo.
Agakiriro katangiye gukora ariko bamwe ntibarumva ibyo kujya kugakoreramo.

Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro, Nyirahabimana Jeanne, yagize ati “Usanga hagati y’ingo hari ibarizo cyangwa bahasudirira ukabona bitajyanye n’aho abantu batuye ari yo mpamvu tumaze igihe tubakangurira kujya mu Gakiriro ka Gahanga, cyane ko ari heza kandi hisanzuye. Gusa hari beshi batarimuka kandi bimaze igihe bivugwa, ari yo mpamvu bahawe umunsi ntarengwa”.

Avuga kandi ko utazubahiriza uyu munsi washyizweho hari ingamba azafatirwa mu rwego rwo kumuhwiturira gusanga abandi.

Ati “Utazabyubahiriza tuzamusaba guhagarika gukorera aho yari asanzwe kuko hatemewe n’amategeko, nabikomeza bizaba bibaye kutubahiriza amabwiriza hakaba hafatwa izindi ngamba”.

Igice cya mbere cy'aka gakiriro cyuzuye gitwaye abarirwa muri miliyari 1 na miliyoni 400.
Igice cya mbere cy’aka gakiriro cyuzuye gitwaye abarirwa muri miliyari 1 na miliyoni 400.

Perezida wa Koperative Kicukiro Steel and Wood Work (yita ku cyuma n’urubaho), ari yo yubatse aka gakiriro, Uwanyirigira Claudien, avuga ko abaza kuhakorera boroherezwa.

Ati “Twabahaye aho bakorera hagutse ndetse tunabemerera gukora uko babyifuza, niba hari abari basanzwe bakorana, na hano bemerewe gufata ikibanza kimwe bagakomeza bagakorana, igikuru ni uko bagira imikorere myiza”.

Bamwe mu batangiye kuhakorera bavuga ko mu ntangiriro biba bigoye bakifuza ko bakoroherezwa ku bijyanye n’ubukode cyane ko n’abakiriya baba batarahamenya.

Kayishema Prate agira ati “Twifuza ko batugabanyiriza ibiciro mu gihe tutaramenyera kuko ari hashayashya ndetse n’amaseta yo gukoreraho akaba yakongerwa kuko tubona ari hato ugereranyije n’utundi dukiriro”.

Nyandwi Silas, ubaza, na we ati “Abakiriya twari dufite ubu baratubura bakajya kugurira ahandi bikatugiraho ingaruka zo kubura akazi ndetse hagakurikiraho ubukene”.

Igice cya mbere cy’aka gakiriro cyuzuye gitwaye miliyari 1 na miliyoni 200, ikindi gice kigiye kubakwa kikazatwara miliyari 1 na miliyoni 900.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro buvuga ko uretse ubucuruzi, aka gakiriro ngo kazafungura n’ishuri ryigisha imyuga ndetse kanatange imirimo ku bantu basaga 3200 mu rwego rwo kugabanya ubushomeri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka