Bahangayikishijwe no kutagira ibyangombwa by’ubutaka bwabo
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Nemba muri Gakenke bahangayikishijwe no kutagira ibyangombwa by’ubutaka bwitwa ko ari ubwabo.
Aba baturage bavuga ko bagerageje kubisaba bakabwirwa ko badashobora kubibona kugeza igihe ubutaka basabira ibyangombwa bubanje gupimwa bikemezwa ko atari mugishanga, none hashize igihe kirekire batarasubizwa.

Bavuga ko bituma bagira impungenge ko hari nk’uramutse agize ikibazo gitunguranye, abe bashobora kubura uburenganzira kuri ubwo butaka mugihe banyirabwo batarabubonera ibyangombwa byemeza ko ari ubwabo.
Nyiramuhanda Vestine wo mu kagari ka Gisozi, avuga ko afite imirima ibiri atarabonera ibyangombwa kandi hakaba hashize igihe baramupimiye bakamubwira gutegereza, agasaba ababishinzwe ko bamuha ibyangombwa by’ubutaka bwe.
Agira ati “Kuba hari ubwo mfitiye ibyangombwa ubundi simbugirire ibyangombwa numva haraho bimbangamiye kubera ko nta byangombwa hose mba mpafitiye, nkaba nifuza ko banzanira ibyangombwa bibiri byanjye by’amasambu nsigaranye nkabyishyura.”
Abatarabona ibyangombwa by’ubutaka basaba ko babihabwa kuko bavuga ko batizera neza ko ari ubwabo, mu gihe butarabandikwaho ku buryo bishobora kubaviramo kuvutswa uburenganzira bwabo kuri ubwo butaka.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Nemba buvuga ko ikibazo bukizi ariko bakaba baragishikirije inzego zibishinzwe, ku buryo mu minsi ya vuba hari ikipe y’abatekinisiye izaza kureba koko niba ubwo butaka butari mu gishanga
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nemba Twagirayezu Bernard, avuga ko nyuma yo kubimenyesha inzego zibishinzwe ikigo cy’igihugu cy’ubutaka cyashizeho itsinda rizaza kubikurikirana nubwo atazi umunsi bazaziraho.
Ati “Ubu ikigo cy’igihugu cy’ubutaka cyashizeho abatekinisiye bazaza kubireba kuri terrain kugirango bikosorwe kuko hari aho bagiye bibesha ko ari ibishanga kandi wenda ari ubutaka busanzwe bw’abaturage.
Bazaza rero kuko hari ikipe y’abatekinisiye yashizweho mpereye muri Mataba, bazakurikizaho Mugunga, Nemba niya gatatu baze kubikosora.”
Ohereza igitekerezo
|