Bahangayikishijwe n’umugore wigize “indwanyi”

Abaturage bo mu kagari ka Mubuga, umurenge wa Kibeho muri Nyaruguru baravuga ko bahangayikishijwe n’umugore witwa Nyirahirwa Claudine uhora arwana.

Aba baturage bavuga ko uyu Nyirahirwa asa n’uwigize icyigomeke mu mudugudu atuyemo, kuko akora ibikorwa by’urugomo bitandukanye kandi ntihagire ubimuryoza.

Umuyobozi w'akarere Habitegeko (hagati) avuga ko uyu mugore atananiranye kuko ngo ari gukurikiranwa n'ubwo adafunze.
Umuyobozi w’akarere Habitegeko (hagati) avuga ko uyu mugore atananiranye kuko ngo ari gukurikiranwa n’ubwo adafunze.

Urugero aba baturage batanga ni nk’aho mu kwezi gushize Nyirahirwa yadukiriye umugabo witwa Gahururu Naason baturanye akamutemagura hafi yo kumwica, ariko inzego zibishinzwe ntizigire icyo zibikoraho.

Abaturage bavuga ko Nyirahirwa azwiho no kwishora mu myaka y’abandi akayitwara ku ngufu hagira umuvuga akamukubita, nk’uko umwe mu baturanye nawe yabitangarije Kigali Today.

Yagize ati “Ntamuntu umuvuga twese twarumiwe. Ikitubabaza ni ukuntu akubita abantu kandi ntahanwe.”

Aba baturage basaba ubuyobozi bw’akarere n’inzego z’umutekano gufatira ingama uyu mugore, kuko ngo nibidakorwa hari igihe azahitana umuntu.

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois aherutse gutangaza ko uwo mugore bamuzi kandi n’ibyo akora babimenya umunsi ku wundi.

Yizeza abaturage ko ko Nyirahirwa kuba bamubona mu mudugudu atari uko inzego z’umutekano zimureka ngo yidegembye ahubwo polisi yahisemo kumukurikirana adafunze, bitewe n’uko afite abana bato cyane agomba gukomeza kwitaho.

Icyakora yongeraho ko uwo mugore naramuka ahamwe n’icyaha hakemezwa ko afungwa kubera urugomo, hazarebwa uko abo bana bakwitabwaho hanyuma we ahanwe hakurikijwe amategeko.

Ati “Ibikorwa bye turabizi, kandi arimo arakurikiranwa adafunze. Igihe azahamwa n’icyaha azahanwa hanyuma abana be nabo bahabwe uburenganzira bwabo.”

Ikibazo cy’urugomo kandi ni kimwe mu bikunze kugarukwaho muri aka karere, aho ubuyobozi buvuga ko ruturuka ku nzoga zitemewe zinyobwa hirya no hino mu karere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Abobaturage Barahangayitse Kbsa Babakize Uwomugore

Ndayisenda Arafat yanditse ku itariki ya: 14-12-2015  →  Musubize

Uwo Mugore Bmafunge, Maze Ibyo Polisi Izakorera Abo Bana Yahamwe N’icyaha Babikore Ubu. Kuko Abaturage Barababaye Aho Kugirango Amare Abantu.

Gatambara yanditse ku itariki ya: 5-12-2015  →  Musubize

Bishatse kuvuga se ko abafite abana batoya bafite n’ubudahangarwa kuburyo bemerewe gukora amakosa uko bashatse?

Jean Marie yanditse ku itariki ya: 4-12-2015  →  Musubize

Igitangaje nuko ubwo umunsi uwo mugore azica umuntu cyangwa abaturage bazarakara bakikorera ubutabera muzumva abayobozi bakoranya rubanda mu "nama y’umutekano babasabe gutanga amakuru ku gihe, kutihanira, kubana neza,..."! Umuntu yigira indakoreka mukarebera, ngo afite abana bato?

citoyen yanditse ku itariki ya: 4-12-2015  →  Musubize

Ariko hari abayobozi bamwe akazi bashinzwe kananiye! Ubwo se uwo mugore niyica n’umuntu bazamureka ngo ni uko afite abana bato?
Hari abayobozibasa n’abadashyira mu gaciro na busa!

Ngoga yanditse ku itariki ya: 4-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka