Bafite impungenge z’amapoto y’amashanyarazi ashaje ashobora guteza impanuka

Abaturage bo mu Murenge wa Ruli mu karere ka Gakenke barasaba ko amapoto y’amashanyarazi ashaje yasimbuzwa kugira ngo atazateza impanuka.

Kuba amapoto ariho intsinga z’amashanyarazi yaraguye mu Tugari twa Jango na Ruli, abaturage babibonamo ikibazo kuko bavuga ko abana bashobora gukinisha intsinga ugasanga bafashwe n’amashanyarazi.

Kubera amapoto ashaje insinga ziramanuka zikagera ku mazu y'abaturage.
Kubera amapoto ashaje insinga ziramanuka zikagera ku mazu y’abaturage.

Uretse kuba hari amapoto yamaze kugwa nandi ataragwa bigaragara ko ashaje, ku buryo igihe cyose ashobora kuba yagwa nabyo bikaba byateza impanuka.

Hakizimana Tharcisse wo mu murenge wa Ruli, avuga ko kuba amapoto anyuraho intsinga z’amashanyarazi ashaje bibateye impungenge, kuko hashobora kuba impanuka kandi ishobora guhitana ubuzima bw’abantu akaba abibonamo ikibazo.

Agira ati “Impungenge zo zirahari, kuko urabona umuriro ni accident ishobora kwica abantu ako kanya, ni ukuvuga ngo iyo amapoto yaguye abana ubwabo bashobora gukinisha za ntsinga bakazitema umuriro ukaba wabafata, bikaba ari ikibazo kuko iyo amapoto ashaje arahirima rwose ugasanga abaturage bafite ikibazo.”

Izindi usanga zinyanyagiye mu mirima y'abaturage n'ibiti by'amapoto byaraguye.
Izindi usanga zinyanyagiye mu mirima y’abaturage n’ibiti by’amapoto byaraguye.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Ruli busobanura ko ikibazo bukizi kandi bwakimenyesheje ubuyobozi bwa REG kugirango babikurikirane.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge Habanabakize Jean Claude, avuga bavuganye nabo mu kigo cy’igihugu gishinzwe ibijyanye n’amashanyarazi (REG) bababwira ko ikibazo bakizi.

Ati “Ni byo koko icyo kibazo kirahari cy’amapoto ashaje, natwe twabashije kuvugana nabo muri REG, batubwira ko nabo icyo kibazo bari bakizi ariko bakaba barasabye hejuru iwabo ibikoresho byo gusimbura ibyo ngibyo batubwira ko bitarahagera ngo nibihagera bazatangirira hano iwacu muri Ruli.”

Aya mapoto y’ibiti yari yarashinzwe n’abaturage mu 2009 babyemerewe n’icyahoze ari ikigo cy’igihugu gishinzwe amashanyarazi n’amazi Electrogaz aricyo cyaje guhindurwamo REG na WASAC.

Mu tugari twa Jango na Ruli hakaba habarirwa amapoto y’amashanyarazi agera kuri 90 yamaze kugwa hasi kandi yose intsinga zayo zikaba zikirimo umuriro.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

REG ni ABAKANJI ntubabaze ibyo gusana imiyoboro yamashanyarazi nibareke abaturage bagowe babisane naho REG, EWASa, RECORWASCO, Eletrogaz ni kimwe hahinduka amazina yikigo ariko abantu ni ba bandi.

Niyonkuru yanditse ku itariki ya: 27-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka