Bafashwe biyitirira umwana utari uwabo ngo abone ibyangombwa bamujyane muri Kenya
Sebagabo Charles n’umugore we Nyiramawombi Esperance bafatiwe ku biro bikuru bishinzwe abinjira n’abasohoka kuwa gatatu tariki 26/09/2012 bashaka kwiyitirira umwana utari uwabo, kugira ngo abone ibyangombwa by’inzira ajye muri Kenya.
Sebagabo Charles wiyitaga se w’uwo mwana witwa Neema Francine yatangaje ko gushakira ibyangombwa umwana atabyaye yabisabwe na mubyara we witwa Nyirandorwa Esther.
Nyirandorwa Esther avuga ko yashakaga ko Neema yabona icyangombwa cy’inzira, cyari buzamufashe kujya muri Kenya amutwaje abana be. Neema asanzwe aba kwa Nyirandorwa amurerera abana.
Nyiramawombi wiyitaga nyina wa Neema Francine, avuga ko uyu mwana nubwo ariwe wari buzajye muri Kenya ajyanye na Nyirandorwa ngo ku byangombwa hari kugaragaragaraho umwirongoro wa Uwitonze Chalon, umwana bwite wa Sebagabo na Nyiramawombi.
Uyu mugore yakomeje avuga ko yari yashatse kubyanga, gusa akaza kubyemera nyuma yaho Nyirandorwa Esther akomeje kumwingingira ko yabimufashamo.
Nyiramawombi avuga ko nubwo yakoze aya makosa, ngo yabikoze atazi ko bikomeye. Aha yagize ati «ni ukuri ndababwiza ukuri ko njyewe sinarinzi ko biza kugenda gutya, sinari bubikore, ubanza ari shitani yabinkoresheje».
Neema Francine w’imyaka 15 y’amavuko nk’uko bigaragara ku cyemezo cy’amavuko ngo ntiyari azi gahunda yo kujya muri Kenya, usibye ko nyirabuja (Nyirandorwa Esther) yamubwiraga ko azamutwaza abana, ubwo bazaba bagiye kureba Nyina witwa Nyirangoga Ramu urwariye i Nairobi muri Kenya.
Neema avuga ko yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ahitwa Uvilla ndetse n’ababyeyi be bakaba ariho batuye. Ngo yageze mu Rwanda muri Werurwe 2011.
Abajijwe impamvu yazanye umwana gushakirwa ibyangombwa kandi aziko bitemewe, Ruhumuriza Eddy w’imyaka 24 uvukana na Mugeneka Emmanuel, umugabo wa Nyirandorwa Esther, ari nawe wazanye umwana gushakirwa ibyangombwa, yasubije ko yamuhawe na Nyirandorwa Esther, kandi ko atari kumusuzugura ari we umurera.
Sebagabo Charles ukora akazi ko gucunga umutekano muri Company ya KK Security n’umugore we Nyiramawombi Esperance ukora akazi k’ubudozi, ubusanzwe batuye mu murenge wa Gatsata, akagali ka Nyamabuye, umudugudu wa Hanika mu karere ka Gasabo.
Mugeneka Emmanuel umugabo wa Nyirandorwa Esther, ni umuganga mu bitaro bya Kirinda ku Kibuye.
Ibyangombwa uwo mwana yari yazanye kwaka urupapuro rw’inzira byatangiwe mu murenge wa Jali, nyamara ba nyiri ukubyaka batuye mu murenge wa Kimironko, ndetse n’uwasinye ko atanze icyo cyangombwa ariwe Serukiza James, ntiyashyizeho icyo ashinzwe dore ko yasinye mu izina ry’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Jali.
Nyirandorwa Esther avuga ko icyemezo yagihawe n’ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Jali, Serukiza James, nyuma yo kumuha icyemezo cy’ishyingirwa cya Sebagabo na Nyiramawombi.
Umuvugizi w’ubuyobozi bukuru bw’Abinjira, Sebutege Ange, asaba abantu kwirinda uburiganya mu gusaba ibyangombwa by’inzira ndetse no gusobanuza bakabona serivisi bashaka batarinze kujya gukora amakosa.
Aha yanaboneyeho kuburira abantu bakora aya makosa ko batazihanganirwa bazajya bashyikirizwa ubutabera, kugira ngo bahanwe nk’uko Igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda abiteganya.
Abagize uruhare mu gushakira Neema Francine ibyangombwa bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Remera mu gihe hagikorwa iperereza mu kuzuza dosiye izashyikirizwa ubushinjacyaha. Neema we yajyanywe mu kigo Isange One Stop Center.
Kigali Today
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|