Baburaniye mu buhungiro umugore ashaka undi mugabo kandi uwa mbere akiriho
Mwanawumuntu Silas wo mu murenge wa Nyamiyaga wo mu karere ka Kamonyi avuga ko atatuza muri we atabonye umugore we basezeranye byemewe n’amategeko bakabyarana abana batatu hanyuma akaza kumunyura inyuma agashaka undi mugabo.
Gutandukana kwa Mwanawumuntu n’umugore we witwa Niyonsaba Donatira ngo byatewe nuko yamutereranye mu gihe cy’akaga bari barimo mu buhungiro mu gihugu cya Congo akamusigana abana 3 kandi ngo yaraye abyaye.
Nyuma y’igihe gito, haje umugabo asanga Niyonsaba aho ari n’umwana w’uruhinja aramwondora ari nako guhita bakundana barashakana. Kugeza ubu ngo babyaranye abana 2 basanga batatu ba Mwanawumuntu.
Mwanawumuntu avuga ko ngo nta kintu kibi cyangwa intonganya byigeze bibaho hagati ye n’umugore we cyatuma batandukana kuko kuva bashakanye ngo bari babanye neza kandi bose ari abarokore basenga Imana.
Gusa ngo icyatumye uyu mugore amuhinduka nuko ngo yamusize mu buhungiro agatahuka mu Rwanda bitewe nuko ngo bari batewe n’intambara aho bari bari mu nkambi hanyuma buri wese akiruka ajya ukwe.

Mwanawumuntu we ngo yaje gushiduka ageze mu Rwanda ariko ngo ntabwo yari agambiriye gusiga umugore we n’abana be kuko ngo yabakundaga.
Nyuma yaho ngo yaje kumva amakuru ko yashatse undi mugabo ariko ngo ntibyamubujije kumutumaho buri munsi aho yamushishikarizaga gutahuka kugeza aho ngo yigereye kuri HCR akamwoherereza amafoto ye amubwira ko mu Rwanda ameze neza kandi yifuza ko nawe yatahuka.
Ubwo uyu mugobo yamenyaga ko umugore we yatahutse ngo yahise aza kumwakira ariko ahageze atungurwa nuko amuteye utwatsi avuga ko yifuza kujya kuri uwo mugabo wamushakiye mu nkambi ukomoka mu karere ka Rusizi mu murenge wa Mururu.
Ubwo abayobozi batandukanye bageragezaga gukemura iki kibazo byakomeje kubabera ingorabahizi aho bavuga ko kitoroshye na gato.
Abayobozi b’inkambi y’agateganyo ya Nyagatare iri mu karere ka Rusizi barimo Munyemana Anasithasi bavuga ko bari bagerageje gukemura iki kibazo mu buryo bw’agateganyo aho bari basabye Mwanawumuntu kuba ajyanye abana be batatu ibindi bikazakemurwa hakurikijwe amategeko ariko nabyo ntibyakunda kubera ko umwana umwe yanze gutandukana na nyina.
Mwanawumuntu avuga ko mu gihe cyose umugore we yakwemera kumugarukaho akamukunda kabone nubwo ngo nawe yamuhemukiye akajya kubyarana n’undi mugabo ngo yamwakira neza cyane dore ko ngo yari yaje kumwakira azi ko amutahana aho ngo yari yasize mu rugo bari gutegura ibirori byo kumwakira.
Mwanawumuntu avuga ko atishimiye kuba umupfakazi kandi umugo we basezeranye agihari, gusa nanone uyu mugore ngo yagiye gushaka umugabo wa kabiri atazi ko umugabo we wa mbere akiriho kuko ngo bari bazi ko yaguye mu ntambara zo muri Congo.
Kugeza ubu Niyonsaba Donatira yajyanye n’umugabo we wa 2 mu murenge wa Mururu n’abana bose ariko Mwanawumuntu ajyana nabo kureba aho bagiye gutura kugirango mu gihe azifuza kujya kuburana mu mategeko azamenye aho abariza umuryango we.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
Uwashaka yashishoza neza akagira ukwizera mu Mana. Nyamara uriya mugabo arababaye kandi ni uwo gufasha.`Biragoye gutandukanya abo Imana yahuje, barabyirukanye, bagaserezerana kubana akaramata imbere y’idini no mu buyobozi bwa Leta’ Uriya mugore agomba kuba hari ibanga abikikiye uwamushatse mbere.Dutegereze rero. Qui vivra verra
Reka rwose wowe nta mugabo ukurimo kubona uta umugore wabyaye uwo munsi nanjye uri data namenya ko uri imbwa kuko wantaye mu bibazo na mama hanyuma undi utarambyaye akabifanshamo none se nkubaze ari uwo mugabo wa kabiri ari nawe Mwanawumuntu imbwa ni inde ?
Uyu ntamurokore mubonyemo, niba yarasezeranye imbere y’Imana akavugako bazatandukanywa n’urupfu, hanyuma akamuta yaraye abyaye, akitahira atitaye no kubo babyaranye, usibye n’uburokore nta n’ubumuntu afite. Njye ndashimira uyu mugabo wakabiri, kuko jagize ubumuntu, we wiyemeje gukunda umugore ubyaye gatatu kandi hari abakobwa.
Mwanawumuntu se rwose uzaburana iki ko umugore yaguhakaniye ko atakigukunda. Saba abana bawe, umugore umureke yibanire n’uwo bagoranywe witahiye. Uriya mwana udashaka gutandukana na nyina azagera aho nawe aze, namenya ko abandi watwaye ubafashe neza. Kandi ntuzashake undi mugore kuko uri umurokore, kandi uwa mbere akiriho! Umenye ko hari abagabo benshi babaho badafite abagore n’abana, none wowe byibura ufite n’abana.
Umugabo ni uwamukuye mu bihe bikomeye.Umuntu wamutaye ntababarire uruhinja n,abakuru be yabonaga ko umubyeyi azabatunga ate mubihe bibi barimo?Nagende uwo mugore agumane n’uwo wa kabiri cyane ko ari nawe yumva yikundiye.Yarinze abyara abana babiri atarajya kumushakisha n’abo bana ategereje iki?
Umugabo ni uwamukuye mu bihe bikomeye.Umuntu wamutaye ntababarire uruhinja n,abakuru be yabonaga ko umubyeyi azabatunga ate mubihe bibi barimo?Nagende uwo mugore agumane n’uwo wa kabiri cyane ko ari nawe yumva yikundiye.Yarinze abyara abana babiri atarajya kumushakisha n’abo bana ategereje iki?
Yataye umugore waraye abyaye none ngo aramukunda! Ndumiwe koko. N’ihene iyo yabyaye bayishakira icyo kuyihembura. Uwo nta muntu umurimo rwose !